TENKE, LUALABA – Ku minsi 06/09/2018 muntara ya Lualaba, mukarere ka Tenke haravugwa impanuka ya gari ya moshi yahitanye abantu 2 abandi 9 bagakomereka. Iyi mpanuka yabereye kuri stasiyo ya Tshilongo, na Dilongo Yulu, aha ni ku birometeri 25 hafi y’umuji wa Lualaba.
Nkuko tubikesha Radio Okapi, biravugwa yuko bamwe mu bakomeretse kurubu bari kuvurirwa mu bitaro bikuru bya Fugurume (zone de santé de Fugurume). Kazadi Georges, umuyobozi w’akarere ka Lubudi yavuze yuko aba baturage bakomeje kwitabwaho n’abaganga kandi bagerageje kubitaho kuko ngo hari bamwe bari bakomeretse cane.
Nkuko yakomeje abivuga, yavuze yuko iyi gari ya moshi yari ivuye mu muji wa Lukasi aho yari yerekeje i Kamina.