Mu gihe akarere k’ Indondo ariko kari kamaze iminsi karangwamo umutekano muke, kur’ ubu haravugwa ibikorwa by’ ubugizi bga nabi byongeye kwumvikana mu karere k’Itombwe ahaherereye mu Mibunda.
Abaturage bavuga ko Mai Mai y’uwitwa Gen Aoci yagabye igitero mu biraro byo kuri Nyawivubira maze ikubita abungeri, inyaga inka 3 n’ ibitungwa 5, ndetse ijana na telefone ngendanwa 4.
Abaturage bafite impungenge ko ibyo bikorwa by’ ubugizi bga nabi bishobora gukurura intamba maze ibibera ku Ndondo bikagera no mu Mibunda.