MINEMBWE, CONGO – Mu Minembwe, abanyamakuru n’abayobora ama radio (radios clubs) bari mu mahugurwa y’iminsi 2 yateguye na Radio Tuungane ikorera mu Minembwe, ibifashijwemo na Cooperation Suisse. Aya mahugurwa yateguye ku bijanye no gukora itangazamakuru rinonosoye mu gihe cy’amatora y’umukuru w’igihugu n’aba depute yimirije kuba mu kwezi kwa 12; aya matora akaba azabera ku biro (bureau) bya posita ya Minembwe.

Umuyobozi wa posita nkuru ya Minembwe, Mukiza Gadi niwe watangije uyu muhango nyuma yo guhabwa ijambo n’abayobozi batangije aya mahugurwa. Umuyobozi Gadi yatangiye ashimira abayateguye aya mahugurwa anavuga ko aya mahugurwa akwiriye kandi yaje mugihe gukwiye kuko igihugu kiri mubihe byo gutegura amatora y’inzego zisha.

Pascal Murhabazi, uri gutanga aya mahugurwa yagarutse ku mikorere y’itangazamakuru mbere yuko amatora aba ndetse na nyuma y’amatora; ibyo yise (Avant, Pendant et Après les élections), mururimi rw’igifaransa.

Tubibutseko aya yatangiye ku munsi w’ejo nagatatu ku minsi 05/09/2018 mu Minembwe. Aya mahugurwa yarimo abanyamakuru 6, n’abayobozi 18 b’ama radio (radios clubs). Inyigigisho zikaza kurangira k’uruyu munsi n’akane ku minsi 06/09/2018, ariko ejo n’agatanu hakazakorwa ikiganiro kubantu bose hanzey’ibiro bya posita. Iki kiganiro kizaba hagati y’abanyamakuru n’abaturage ku bijanye n’igikorwa cy’amatora.
Tubibutse kandi ko iki kiganiro kizanyuzwa kuri Radio Tuungane ikorera mu Minembwe.