UVIRA, SUD-KIVU – Imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yarivanye abacuruzi mw’isoko rya Sange berekeza i Buvira, yakoze impanuka. Kugeza ubu abantu 5 nibo bamaze kwitaba Imana.

Amakuru aturuka mu baturage avugako abandi 8 barimo umushoferi watwaraga iyi modoka ubu arindembe, bakaba bari mu bitaro bitandukanye muri kariya gace ka Kiliba.
Iyi modoka yari yiganjemo abagore bavaga mw’isoko rya Sange baremuye, hagati aho abaturage bavugako iyi modoka yari yikoreye imizigo myinshi ndetse n’abantu bamwe bivugwa ko bagenderaga hejuru y’imizigo.
Kugeza ubu ntaco inzego za leta ziravuga kuriyi mpanuka.