Umuhango wo gushingura Winnie Mandela, wahoze ari umugore wa Nelson Mandela i Johannesburg…

0
165

CAPE TOWN, RSA – Imbaga y’abantu yakoraniye i Johannesburg, muri Afrika Y’epfo mu muhango wo guherekeza Winnie Madikizela-Mandela wagize uruhare rukomeye mu guharanira amahoro muri Afrika Y’epfo.

Winnie Madikizela-Mandela wagize uruhare mu kuzana amahor muri Afrika Y’Epfo…

Ibihumbi by’abantu nibo baherekeje mucubahiro umurambo wa Winnie Mandela ku kibuga c’umupira w’amaguru muri Soweto, ya Johannesburg, ahabereye umuhango wa nyuma wo guherekeza umurambo wa nyakwigendera Winnie Mandela.

Ubwo yashakanye na Mandela 1958…

Mu ijambo rye Swati Dlamini Mandela, umwuzukuru wa nyakwigendera yavuze ibigwi n’ubutwarikazi bwa nyirakuru aho yagaragaje ko yari umuntu w’intwarikazi kandi yarangwaga n’ubuntu bwishi, Winnie Mandela yari umuntu umuryango wo wahozaga k’umutima ndetse bakundaga.

Umurambo wa Winnie Mandela utwikijwe ibendera y’igihugu…

Nyakwigendera Winnie Madikizela-Mandela, niwe mugore wa mbere wa Nyakwigendera Nelson Mandela, nawe waharaniye amahoro muri Afrika Y’epfo. Nyakwigendera Winnie yitabye Imana ageze mu myaka 81 y’amavuka. Yavutse mu ku minsi 26/09/1936 i Bizana muri Afrika Y’epfo. Yitabye Imana ku minsi 02/04/2018 ku bitaro byitwa Milpark i Johannesburg muri Afrika Y’epfo.

Umuhango wo guherekeza Winnie…

Nyakwigendera Winnie Mandela yashakanye na Nelson Mandela imyaka igera kuri 38 aho babyaranye abana babiri, Zenani MandelaZindziswa Mandela. Winnie yaje gutandukana na Mandela nyuma yaho Mandela yarekuwe ku myaka 27 afunzwe azira akarengane.

Umuryango wa Winnie Mandela mu mwanya wo guherekeza umubyeyi wabo…

Mandela yafunzwe mu mwaka w’i 1980 azira ibikorwa by’iterabwoba mu duce twa Soweto.

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here