KINSHASA, CONGO – Mugihe amatora ari gutegurwa muri Repubulika Iharanira Demokrasi ya Congo, bamwe mu bayobozi batavuga rumwe na leta bakomeje kunenga ibiri gutegurwa na leta iyobowe na Perezida Kabila aho bavuga ko ibyuma biteganyijwe kuzakoreshwa muri aya matora bidakurikiza itegeko ry’igihugu.
Bazaiba Eve, umwanditsi mukuru w’icama ca MLC, umwe mu batavuga rumwe na leta ya Joseph Kabila akomeje kunenga iri tegurwa ry’amatora aho avuga ko byerekana ko kera ibyuma (computers) ziteganya kuzakoreshwa mu gutora umukuru w’igihugu zatangiye gukora mu igeragezwa, ariko ntaho itegeko ry’igihugu ribyemeza. Ibi bikaba bikomeje kunengwa kandi n’abantu batari bake mu gihugu ndetse no hanze yaco.
Imbere y’abanditsi n’abanyamakuru Eve Bazaiba yatangaje ko byemezwa neza ko ibi bisa n’imikino y’abana kuko we ngo akurikije amategeko yumva ko CENI, akanama gashinzwe kuyobora amatora ariko ka kagombye guhagararira ibikoresho byose biteganywa kuzakoreshwa ndetse kakanagenzura ikorehswa ry’izi mashini kuko we abona ko ahari wanasanga leta ubwayo ishobora ko guhita mo uzatambuka nkuko leta nubundi yabyifuje kuva mbere.
Tubibutse ko hasigaye amazu atarenze umunani gusa kugira ngo amatora y’umukuru w’igihugu akorwe. Benshi mu batavuga rumwe na leta bakomeje gutunga agatoki Perezida Kabila ko ava mu bazatorerwa kuyobora igihugu dore ko n’imyaka ye yemerewe kuyobora yarangiye ariko yifuza kuzongera kuyobora.