Umuryango w’Abagorora ubabajwe no ku menyesha umuryango, inshuti n’abavandimwe urupfu rw’umusaza Buzimba Gabriel witabye Imana ariko akaba yari yaraburiwe irengero ubwo ku munsi w’ejo itariki 11/04/2018 aribwo umurambo we waje kuboneka nyuma y’amayinga atatu yaraburiwe irengero.
Nkuko twabibwiwe n’umwe mu muryango wa Buzimba, Munyana Albert yagize ati:
MzeeuBuzimba yaramaze amayinga atatu twarabuze aho yaguye. Twatangiye kumushakisha ubwo yavaga murugo iwe agiye mukiraro aho inka ze zari zarasuhuriye, mukiraro i Rurenge. Umurambo wa nyakwigendera Buzimba twaje kuwubona ejo ku italiki ya 11/04/2017 aho twasanze yraguye m’uruzi rwari rwuzuye ananirwa kujabuka. -Munyana Albert, watanze aya makuru –
Gabriel Rubyutsa Buzimba yari mwene Ntagoma Mutabazi w’Abagorora bo munzu y’Abunvira, Buzimba yaratuye mumuhana wo ku Kabingo ko ku Rwiko.
Imurenge.com tukaba twihanganishije umuryango wa Buzimba kubwo kubura umubyeyi wabo bakundaga. Imana imuhe iruhuko ridashira.