Igihugu c’Uburusiya cemeje ko gifite ububasha bwo gupfubya amabomba yindega z’Abanyamerika…

0
255

MOSCOW, RUSSIA – Mugihe ku munsi w’ejo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ku rubuga rwe rwa Twitter ko ateganya kurekura igisasu k’ubutaka bw’Uburusiya, Uburusiya nabwo bwemeje ku mugaragaro ko bufite ubushobozi buhagije bwo guhangana na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe cose Amerika igize ico ikora.

Ibi byaciye bamwe mu bayobozi ndetse n’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika intege kuko byaje kwemezwa ko igihugu c’Uburuziya cayobeje zimwe mu ndege zigenda zidafite umudereva (Drones) mu minsi mike ishize ubwo izi ndege zashakaga gutata (spy) k’ubutaka bw’Uburusiya nyuma yaho abaturage bo muri Syria baguye mu gitero cagabwe n’ingabo z’Uburusiya.

Zimwe mu mpamvu zatumye leta y’Uburusiya ipfubya izi ndege z’Abanyamerika kwari kugira ngo Abanyamerika batamenya uko iki gitero cagabwe dore ko binavugwa ko nyuma yo kugaba iki getero leta y’Uburusiya yamenye ko ingabo z’Abanyamerika zohereje indege kuja gutata ari nabwo ingabo zishizwe ikorana buhanga z’Uburusiya zahize ziyobya inzira z’indege (drones) z’Abanyamerika (GPS Systems of drones).

Bamwe mu ngabo z’Abanyamerika barakajwe n’uko iki gihugu c’Uburusiya gushaka guhangana na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Umwe mu ngabo za Amerika yagize ati:

Aka ni agasuzuguro gakomeye kugira ngo Uburusiya bukomeze guhangana natwe bwitwaza kwica inzirakarengane. Ni kuki Uburusiya bushaka kwiyerekana ko bufite intwaro za kirimbuzi mu kwica abaturage b’ikindi gihugu kidahanganye nabo? – Ben Sasse, umu senateri wa Amerika –

Muri uku kuyobya indege biravugwa yuko Uburusiya bwashatse kwerekana ko n’igisasu Leta Zunze Ubumwe za Amerika.kizarekura Uburusiya bushobora kukiyobya, ahubwo byanateye ibihugu byegereye Uburusiya ko iki gisasu kinashobora kuyoba kikagwa aho Uburusiya bwifuza.

 

Umwe mu bahanga mu ikoranabuhanga rya GPS satellite, Dr. Todd Humphreys, wigisha kuri University ya Austin, Texas avuga ko imbaraga zituma GPS ziyobya icuma kiyikoresha ziba zikomeye, mbese yemeje ko Uburusiya bushobora kuba buhagaze neza mu buryo byo kwitegura intambara mugihe Amerika iramutse itangije uru rugamba.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here