Abanyamakuru bakorera mukarere ka Minembwe bahawe amahugurwa n’abakuriye itangazamakuru mu gihugu…

0
127

MINEMBWE, CONGO – Bwa mbere mu mateka y’itangazamakuru mukarere k’imisozi miremire ya Minembwe hakorwa amahugurwa ku banyamakuru bahakorera. Bamwe mu bayobozi b’ishirahamwe riyoboye itangazamakuru hagati mu gihugu bagendereye abanyamakuru bakorera mu Minembwe mu gikorwa co gutanga amahugurwa kubijanye n’umurimo w’itangazamakuru bose bahuriye ho.

Abayobozi bashikiriza ijambo abitabiriye aya mahugurwa…

Zimwe mu mpamvu zazanye aba bayobozi mu Minembwe harimo kwigisha abanyamakuru kugira ubumenyi buhagijye mu gutunganya no gushaka amakuru hirya no hino mu karere bakorera mo. Amwe mu ma radio akorera mu Minembwe, Radio Tuungane na Radio Club akaba yashimiye cane ibyavuye muri aya mahugurwa ndetse bakaba bishimiye iyi ntambwe nsha y’ubumenyi bakuye mo.

Abitabiriye uyu muhango bari benshi…

Umwu mu bitabiriye aya mahugurwa, Pascal murhabazi yavuzeko aya mahugurwa azafasha aba banditsi ndetse n’abanyamakuru mu kumenya gutegura no gushakisha neza amakuru mbere yuko bayatangaza ku ma radio yabo bakorera.

Bamwe mu Banyamakuru wahawe ijambo…

Tubibutse ko aya mahugurwa yantangiye none nakane ku minsi 26/04/2018 kandi akazarangira ku munsi w’ejo nagatanu ku minsi 27/04/2018. Aya mahugurwa yateguwe n’ishirahamwe rya APDIK, ishirahamwe rihagarariye itangazamakuru mukarere k’imisozi mire mire ya Minembwe k’ubufatanye n’ishirahamwe ry’itangazamakuru rikorera mu gihugu cya SUISSE ryitwa DDC.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here