
BUKAVU, CONGO – None ku minsi 13/11/2017 niho abasirikare batatu baguye mumirwano yabaye ku minsi 5/11/2017 i Bukavu, ubwo ingabo za Abbas KAYONGA zarwanye n’ingabo za FARDC (leta ya Congo) bashinguwe i Ruzizi.
Abasirikare, MANGA MAPE, Sergeant MANGENDA na Sergeant Abel MANDA bo muri regiment ya 33 ya FARDC nibo bashinguwe uyu munsi i Ruzizi. Imbaga y’abantu benshi nibo bitabiriye ibirori byo guherekeza izintwari zaguye k’urugamba. Hari hitabiriye abantu b’ingeri zose barimo police, abasirikare abasivile ndetse n’abayobozi bo munzego zitandukanye.
Mwijambo rye, Chaplain Kimbangutte, wahagarariye uyu muhango wo guherekeza izi ntari, yabwiye abari bitabiriye uyu muhango wo gushingura kuko badakwiriye gutinda k’urupfu kuko mu isi abantu atari uwabo.
Tubibutse yuko izi ngabo za leta zaguye mumishamirane yabaye hagati y’ingabo za Abbas Kayonga n’ingabo za FARDC i Muhumba.
Guverneri wa Kivu y’amaj’epfo Claude NYamugabo, Icegera ce Hilaire Kikobya, n’umukuru wa Assamble provincial Emile Baleke ndetse na Kinja Mwendanga Béatrice aribo bayobozi bitabiriye uyu muhango wo guherekeza izi ngabo za FARDC. Ukuriye police muri Ivu y’amaj’epfo, Louis Second Karawa nawe yitabiriye uyu muhango wo guherekeza izi ntwari zitangiye igihugu.