GITASHA, CONGO – Nakazirimwe ku minsi 25/06/2018 haravugwa indege zitatu (Helicopters) za MUNUSCO ziriwe zizenguruka mukirere c’umuhana wa Gitasha. Nubwo tutabashije kumenya impamvu y’izi ndege kuzenguruka mukirere, biravugwa ko abaturage batuye uyu muhana batewe impagarara no kubona imwe muri izi ndege yitura mu muhana wabo.

Nyuma yo kuzenguruka uyu muhana ku ncuro zitari nke indege imwe muri izi yajye kwitura hasi izindi zisubira iyo zqri ziturutse, bikaba bivugwa yuko ngo zasubiyeyo zerekeza Uvira nkuko bivugwa n’abaturage bo mu Gitasha. Ubwo twaganiraga n’umwe mu baturage bo mu Gitasha yavuzeko kugeza kuri uyu mwanya bataramenye iby’urugendo rwiz’indege, gusa ngo ico bashobora gukeka ngo nuko hashize iminsi mike ingabo za leta (FARDC) zibarizwa muri uyu muhana; aha ni muri groupement ya Bijombo hakomeje kurangwa umutekano muke.
K’urundi ruhande aba baturage bavuga yuko izi ngabo za leta zoba zaraje kukibazo co guhagarika intambara zigize iminsi itari mike ivugwa mukarere ka Bijombo, bityo ngo izi ngabo za leta (FARDC) zikaba ziyambaje ingabo za MONUSCO mu kugarura umutekano muri kano karere ka Bijombo ndetse no munkengero zaho.

Tubibutse ko kuri none imwe mu mihana yo mukarere ka Bijombo bivugwa ko nta muntu numwe uyibarizwamo, ahubwo binavugwa ko hari n’amazu menshi amaze gutwikwa kandi amwe mu matungo yarangwaga muri iyi migana yaburiwe irengero. K’uruhande rwa MONUSCO bo bavuga ko bashaka kugarura umutekano mukarere ka Bijombo gakomejye kurangwamo amacakubiri y’amoko atuye muri kano karere.
Nyuma yo kumva aya makuru, http://www.imurenge.com twashatse kwegera bamwe mungabo za Leta, ariko bitewe n’ikibazo c’umurongo wa telephone ntitwabashije kubaronka. Andi makuru duhabwa avuga ko ngo nubwo ingabo za reta ziri mu Bijombo, abaturage baho ngo bakomejye guhunga kuko bavuga ko intambara igikomeje ariko ngo inzego zishinzwe umutekano zigakomeza kubizeza ibitangaza kandi abantu babo bakomeje guhohoterwa ndetse no kwicwa.