BUKAVU, SUD-KIVU – M’urwandiko bandikiye umukuru w’akananama k’igihugu gashinzwe amatora, abitoreje Muminembwe bavugako amajwi yabo atigeze aharurwa bagakekako hari abanyapolitike bifatikanyije n’abakozi bamwe ba CENI bagambanye ngo Minembwe ye kuba yahagararirwa.
M’ urwandiko rwasinyweho na SEBAGANWA GASORE Zebedée, KAMENYERO TCHUNGA Emmanuel, KAMANZI KIBIBI, RUKEBA RUKABYA Jacques (Chirac), MUSHENGERO HAKIZIMANA Joseph, MUSIRIMU BIHUNDAGARA Paterne, NAKAYANGE KEGAWA KAGE Ange, SEBIKABU MUGANWA Jackson, MUDAHIRWA BUKURU Osée urwandiko INA ifitiye kopi (copie), baramenyesha umukuru wa CENI ko amajwi y’ama centre yose yo mu Minembwe atigezwe aharurwa. Bagize bati:
Tubabajwe no kumenyako amajwi yavuye kuma centre yose ya Minembwe atigeze aharurwa, dushingiye ku makuru yizewe, twasanze amajwi yaharuwe n’imashini atarigeze yoherezwa kubera impamvu 3:
- Nta antene Vsat ifasha mukwohereza ibiri mu mashini (y’itora) yigeze ishingwa mu Minembwe,
- Guhuza amakaratasi y’itora na flash disk ntibyakorewe igihe,
- Hashize iminsi 2 hatangajwe ibyavuye mu matora, nyuma y’iminsi 13 amatora abaye, ku minsi 11/1/2019 nibgo abakozi ba CENI/Minembwe babifashijwemo na Polisi nibgo bohereje imupfuko irimwo amakaratasi y’abatoye iFizi.
Tugeze iFizi ahaharurirwaga amajwi yo mukarere kose ka Fizi, twatunguwe no kubona umukuru w’ibiro bya CENI/Fizi yangako amajwi yo mu Minembwe yonyineko adaharurwa nta mpamvu nimwe atanze.
Dushingiye kuri ibyo, dutekerezako hari akagambane ka bamwe mubanyapolitike bamunzwe babifashijwemwo na CENI bashaka kubuza abanyainembwe guhagararirwa mu nzego z’igihugu yaba ku rwego rw’intara no k’urwego rw’igihugu.
Dushingiye ku byavuzwe haruguru, turabasaba kugira ico mukora kugirango mukureho ibikorwa by’ivangura ndetse binangiza muri rusange isura y’amatora.