Impamvu bakoze indangagihe mu kinyamulenge

2
174

BUJUMBURA, BURUNDI – Réseau des Jeunes en Action, ishirahamwe ryashize hanze indangagihe (calender) mu ikinyamulenge ryifuzako abafite aho bahuriye n’ikinyamulenge bose bakwiriye gukoresha iyi ndangagihe,

Nyuma yo gusohora bga mbere indangagihe mu 2017 n’iya kabiri mu 2018, iy’umwaka wi 2019 nayo iraba yasohotse mu minsi mike.

Avugana na INA, Bineza Olivier umuyobozi w’ishirahamwe Réseau des Jeunes en Action yavuzeko iyi ndangagihe yemejwe nyuma y’ubushakashatsi bakoze bakurije ubgo  Ebenezer  yari yaratangijje, bashingiye kandi ku bitekerezo by’abantu b’ingeri zose, abasaza, abayobozi n’abandi bagiye babaza, usanga bose barashigikira iyi ndagagihe.

Tegera hano indirimbo « Murenge nziza»

Bineza yemezako indangagihe y’ikinyamurenge ifite ubusobanuro bgiza bg’ibihe ugereranyije n’izo muzindi ndimi akaba asanga yakoreshwa n’abantu bose, gusa kubashobora kugira ibindi bitekerezo nabyo avugako byobafasha.

indangagihe mukinyamulenge

Mu rwego rwo gukomeza guhesha agaciro umuco ndetse n’ururimi rw’ikinyamurenge, byoba byiza ko abantu bari bakoresha cane iyi ndangagihe, cane amakanisa, amashirahmwe, ibitangazamakuru n’abanditsi ndetse n’abantu ku giti cabo bifuza cangwe bakora indangagihe zabo bakwiriye gukoresha amazina y’amezi mu kinyamurenge.

Réseau des Jeunes en Action ni ishirahamwe ridaharanira inyungu ryatangijwe n’abanyamuryango ubu bari mu Burundi, Canada na USA, bishize hamwe ngo bagire ibyo bakora bifitiye ubgoko n’akarere umumaro.

Uretse indangagihe, hari n’ibindi byinshi bifuza ndetse banateganya gukora. Kugeza ubu ariko, ubushobozi bgose bukenerwa mubikorwa byabo bukaba buva mubanyamuryango ubgabo.

Mu rwego rwo kumenyekanisha amazina y’amezina (indangagihe), Reseau des Jeunes en Action yasohoye indirimbo isobanura kandi isingiza amazina y’ibihe byiza by’imurenge.

 

2 COMMENTS

  1. Amahoro nurukundo nishimiye cane kuba tuyifite iyo ndagagihe iraneneje rwose kandi dushimiye uwiteka wabashishije izo ntwari zayikoze gusa mukomere Bineza Olivier, upakirukuri Patrick nabandi haranira umuco

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here