BIJOMBO, UVIRA:-Kuva k’umunsi w’Akazirimwe, iminsi 26.1.2020, imihana myinshi ibarizwa muri groupement ya Bijombo n’ iposita nkuru ya Kamombo yibasiwe n’ ibitero by’inyeshamba za Mai Mai.
Umuturage wavuganye n’umunyamakuru wa http://www.imurenge.com avugako kur’ubu abaturage bamwe na bamwe batangiye gusubira mubyabo kandiko umutekano utangiye kugaruka buke buke nyuma y’ umunsi umwe ntamirwano yunvikanye gusa yakomeje avuga ko aho bari bahungiye bunvaga urasaku rw’amasasu yavugiraga mu bijombo.
Uyu muturage yatubwiye ko ubuzima bwabo butameze neza bitewe nuko bahungiye mu bihuru kandi ari mu gihe c’imvura ninshi cane. Nubgo inyeshamba za Mai Mai zasubijwe inyuma ariko ntago ziri kure cane bikaba bikomeje guteza impagarara abaturage.
Turabibutsa ko imyaka 2 irenga imirwano ivugwa mu karere k’imiszoi miremire ya Fizi, Mwenga, na Uvira, aho inyeshamba za mai mai k’ubufatanye n’umutwe w’Abarundi uzwi kw’izina rya Red Tabara bakomeje kugaba ibitero ku mimihana myinshi y’abaturage b’Abanyamulenge.
Murakoze kuri iyi nkuru. Gusa umutwe mwayihaye urasa nutajanye cane nibzo mwanditse. Agahengwe bivuga ko intambara zahagaze ariko muravuga ko amasasu akicyumvikana. Mujye mugerageza kwitondera cyane titres muha articles zanyu. Gusa turabashimiye uburyo mutugezaho amakuru. Mukomereze aho.