KIZIBA, RWANDA – Mugihe amakuru y’intambara hagati ya Police y’Urwanda n’impunzi z’Abakongomani yakomeje gukwirakwizwa hirya no hino ku isi, twageregeje gushakisha bamwe mu bayobozi b’izi mpunzi zari zimaze imyaka irenga 20 zicumbitse mu nkambi ya Kiziba mu muji wa Kibuye.
Ntibyatworoheye na gato kuko urusaku rw’intambara ndetse n’imirongo ya telephone ntiyakunze guca mo. Ubu biravugwa ko intambara yaje gukomera ndetse hari n’abantu benshi bahasize ubuzima ubwo Police yaje gukoresha amasasu mu gihe izi mpunzi nazo zaje gukoresha amabuye mu kurwanya Police y’igihugu c’Urwanda.
Nkuko twabibamenyesheje mu nkuru zatambutse, iyi ntambara yadutse mu gihe izi mpunzi zakoze imyigaragambyi ku biro bikuru bya UNHCR, umuryango ushinzwe gutabara immpunzi. Kubera ibibazo co kugabanya ibyo kurya byari bisanzwe bigenewe izi mpunzi, byateye izi mpunzi kwigaragambya, aho zasabye leta y’Urwanda ndetse na UNHCR kubongera imfashanyo cangwe kubareka bagataha mu gihugu muri Republika Iharanira Demokrasi ya Congo, igihugu ca kavukire.


Amakuru atugeze ho mu mwanya muto avuga ko umutekano w’izi mpunzi kugeza n’ubu utaraba mwiza nkuko twabibwiwe n’izi mpunzi ubwabo.
Imurenge.com, turagerageza kubakurikiranira aya makuru kugeza iki kibazo gikemuwe.
Tubamenyeshe ko tugihaye dushakisha uburyo tugera ku bayobozi ba UNHCR kugira ngo dushobore kumva ico batubwira ku ruhande rwabo.
Igihugu kidakubita imbwa cyorora imisega!!!!!babahane ibyo bivumvuri bibari mumitwe bibavemo
Ariko wowe bitata wigize iki? Wasanga uteye nka babandi bateye kimwe ntawabitindaho
Wapi sha uvura….ijisho bwacya akarigukanurira!!!!ukurikirane neza impamvu bigaragambya benshi bari bizeye ko bagiye kujya USA none byaranze batangiye ngo urwanda rurabahatira kuba abanyarwanda, imyaka 20 bahamaze nibwo bibutse ko batari abanyarwanda
Harimo abagendera mukigare barira batazi uwapfuye!!!hari ababashuka babifitemo n’inyungu zaba cash cg politics naho ntiwamara 20 years ahantu ngo ube ikihenura ngo sinshaka kugendera kumategeko yuwancumbikiye kandi nawe ariyo agenga abe wowe waba uriki se?
Ahubwo nimufashe families zanyu mumyumvire no mumibereho kuko ntawe udafite umuvandimwe umeze neza muri kgli,usa,kenya…..abenshi barize bafite akazi keza ikibazo nuko mwihunza ibibazo mugashaka ko bazahora babarera nk’abana.ngo mudushakire ikindi gihugu kitwakira nihehe uzabona uzaza urya wicaye se ko nta paladise iba muri iyi ra
Uvuga nabi nkubihemberwa sha! Imana ikwiteho naho ubundi ababi baragwira. Ese ubwo wikanze iki? Urebye neza wasanga nawe uzikubutsemo vuba aha.
Imyaka bahamaze c ubundi iyo bahamaze bayihamaze ari abanyarwanda ??? Ntasoni ubundi c abaja Urwanda nirwo rubarihira indege
Hahajahahah Rich uramutse ubafitiye impuhwe ntiwabashyigikira mubujiji bafite ahubwo wabagira inama yabubaka bakareba kure bagashaka uko bazabaho nabo babyara badateze amaboko ngo mumpe cg ngo ndashaka ko munjyana aho nzabaho nkuri muri paladise….shahu ko ibihe byahindutse bashatse ibisubizo byaho bari cg aho bavuka ra izo za usa cg canada bashaka ko zitabakeneye namba.ni mushyire ubwenge kugihe mureke kwihenura kuwabacumbikiye imyaka 20
ikubise mukeba bayirenza urugo