Kiziba: UNHCR yabwiye impunzi z’abakongomani ko idafite kongera ku mfashanyo bari basanzwe bakira…

0
113

KIGALI, RWANDA – Umuryango wakira impunzi (UNHCR), impunzi z’Abakongomani zo mu nkambi ya Kiziba kwishira mu mutuzo kukozahoze zigaragambya zisaba kongererwa inkunga zari zisanzwe zifata. Haciye iminsi ibiri ubwo izi mpunzi zakoze imyigaragambyo zisaba leta y’Urwanda ndetse na UNHCR kugira ngo babafashe kongera imfashanyo bari basanzwe bafata.

Imyigaragambyo ya mbere yabaye ku minsi 20/02/2018 ubwo impunzi zasohotse mu nkambi ya Kiziba zerekeza ku biro bikuru bya UNHCR biherereye ahitwa Karongi. Izi mpunzi ntakindi zasabaga ukuye ko zisabaga ko zongererwa inkunga zihabwa cangwa zigahabwa uburenganzira zigataha zerekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, igihugu cababyaye.

Umuyobozi mukuru w’ibiro bya UNHCR uyu munsi nakane, yavuze ko bitewe nuko imfashanyo z’abaterankunga zagabanutse, byatumye uyu muryango wa UNHCR ndetse n’ishirahamwe World Food Program (WFP) bigabanya ibice 10 (10%) kubyo bahaga buri wese kuva umwaka ushize, ariko aho byaje guhindukira, uyu mwaka wa 2018 kandi aya mashirahamwe yombi yaje kugabanya aho byageze ku bice 25% aya mashirahamwe yari asanzwe agenera buri mpunzi.

Tubibutse ko iyi nkambi ya Kiziba yari icumbikiye impunzi zirenga 17, 000, ahanini zigizwe n’abagore n’abana, abasaza ndetse n’abakecuru.

Bamwe mu mpunzi bavuga ko ibi biri mu mugambi w’uko ishirahamwe UNHCR ndetse na WFP badashaka kongera kubafasha nkuko bari basanzwe babafasha. Izi mpunzi zimaze hafi imyaka 20 zicumbitse muri iyi nkambi ya Kiziba.Kugeza kuri none, leta y’u Rwanda icumbikiye impunzi zirenga 173,000 mu nkambi zitatu ziri ahatandukanye mu gihugu, aha turavuga iyi nkambi ya Kiziba isa ni imaze gusenyuka bitewe n’iyi myigaragambyo iyi vugwa mo.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here