Amasomo yo mu karere yitwaye neza mu bizame bya leta, Institut ILUNDU ikomeje kwesa Imihigo…

0
130

MINEMBWE, SUD-KIVU: Abanafunzi bakoze ibizame bya leta 2018-2019 bose bafashe Diplôme.

Ishuri rikuru rya Ilundu ryongeye gutambutsa abanafunzi bose bakoze ikizame ca leta gisoza amasomo yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2018-2019.

Abanafunzi ba Institut ILUNDU n’umuyobozi wabo Harera Jeseph.

Gutsindisha abanafunzi 100% kuri kino kigo bimaze kuba umuco, kuko ubu haciye imyaka irenga 10 Institut Ilundu y’ihariye uwo muhigo mu masomo yo mu misozi mirere ya Minembwe. Kuva iyi nkuru nziza imenyekanye mu Minembwe, abanafunzii, imiryango yabo, abarimu ndetse n’Inzego z’uburezi muri kano gace, kugeza ubu bari mu byishimo byinshi.

Mu kiganiro na Imurenge.com, umuyobozi w’Ikigo ca Ilundu Joseph Harera Sebikabu, yavuze ko atewe ishema n’intambwe uburezi bugenda butera mu karere ka Minembwe. yagize ati: “turashimira abarimu twakoranye mukurera ababanyeshuri”. Arashima kandi ababyeyi bihanganye bakishyura amafaranga yose asabwa,Sebikabu kandi yashimiye  abanafunzi babo  bitwaye neza bakabageza ku ntsinzi ishimishije.

Bwana Harera yakomeje gushimira abo banafunzi babonye diplome abifuriza kwiga bakagera kure kuko igihugu kibateze mo byinshi.

Uyu muyobozi akomeza asaba abanafunzi bakiri mu ishuri kurebera kuri bakuru babo bityo nabo bazashobore gutsinda nkuko bakuru babo babigeze ho. Ikindi kigo cabonye Diplomes nyinshi mu Karere ka Minembwe ni Complex Scolaire ISOKO (UGEAF). Hano naho mu banafunzi 60 bakoze Ikizame 57 Bose bafashe Diplome naho 3 bakaba batasekewe nayo mahirwe. . Amapwe y’abanafunzi bakoze ibizame byo mu mwaka wa 6,yatangajwe  nakane ku minsi  08.08.2019 mu gihugu hose.

Ihesabu zitangazwa na ministre ushinzwe amasomo mato n’ayisumbuye irerekana ko umuji wa Kinshasa aafashe Diplome kugipimo ca 78%. Ihesabu  nyayo y’abanafunzi bose bafashe Diplomes muri uyu mwaka wa 2018-2019, byumwihariko mu Minembwe ntiratangazwa ariko inkuru nziza nuko abanafunzi batsinze ku bwinshi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here