Burya hari igihe ushaka kuryimara ukaryitera, Col Tawimbi

3
213

KINSHASA, DR CONGO:- Intero yari imwe ku mbuga nkoranyambaga ya Watssup,” imana ishimwe, icubahiro kibe ic’Imana”. Imvugo igaragaraza m’uburyo bumwe ko ifungurwa rya Col Tawimbi cari nk’igitangaza nk’ibindi byose, ibintu byasaga nkaho bitari byitezwe na buke.

Ifungwa rya Col Tawimbi ryari riteye impungenge nyuma y’amezi arindwi afashwe n’inzego z’iperereza i Kinshasa nyamara ico gihe cose gishika ataragezwa imbere y’ubutabera ngo amenyeshwe ico abohewe. N’iki cari cihishe inyuma y’ifungwa rye? kuki yafunguwe nta butabera agejejwemo? kurikira ikiganiro Col Tawimbi yagiranye na MPC, maze umenye byinshi.

Hashize amezi ashika kuri 7 warufunzwe, inkuru yo gufungurwa wayakiriye gute?

Col Tawimbi: Inkuru yo gufungurwa nayakiriye neza chane, chane chane ko narimaze ariya mezi arindwi yose ari ntacho banshinja kuko sinigeze nsamba n’umunsi n’umwe.

Byaba ari ibintu wari witeze ko uri bufungurwe cangwe n’ikintu cagutunguye?

Col Tawimbi: Nari mbyiteze mu kwizer’Imana kuko mpamya neza ko ari nta kinanir’Imana, ubundi kandi nari mbyiteguye kuko narinzi neza ko ibyo bari barateguye bitabakundiye. Imana yahinduye imigambi yabo ubusa, nubundi nabyita ko bari barabuze aho babihera nyuma yo gu failing kwa mission yabo bari barateguye.

Nyuma y’ifungwa ryawe, ibitangazamauru byagiye bivuga ibitandukanye, gusa abenshi bavugaga ko mwaba mwaraziraga gukorana n’imitwe irwanya ubutegetsi bg’Urwanda. Nka nyiri bgite wabivugaho iki?

Col Tawimbi: Kubijanye n’ibinyamakuru ibyo nanjye narabyunvise ubwo narinfungiye hariya ndetse naho maze kuviramo bimwe narabisomye, aho ibitangazamakuru byo mu Rwanda byavugaga ko ngo twaba dukorana na Gén Kayumba Nyamwasa, ariko mwibaze namwe uburyo njewe umusirikare wa Congo nkaba natuye Kinshasa, ahataba umutwe n’umwe witwaje intwaro, ikigeretseho nkaba ndi umukongomani Gén Kayumba Nyamwasa akaba umunyarwanda, nibintu byantangaje. Ibyo banyanditseho rero ntabgo natangaye kuko hariho nibindi bakora birenze kunyandikaho ariko ubona ko bidafite icho bintwaye kuko ndi umukongomani nkaba n’umusirikare w’igihugu chanje.

Hari amakuru yakomeje gucicikana mu mbuga nkoranyambaga ko mw’ifungwa ryanyu hoba hari umugambi wo gujanwa I Rwanda, aya makuru yaba ari ay’ukuri? 

Col Tawimbi: Amakuru avuga ko bashakaga kuntwara mu Rwanda koko byabayeho kuko mbifitiye ibihamya bikomeye, gusa hari hashize hafi amayinga abiri hafashwe abayobozi babiri bo muri FDLR uwitwa Bazeyi na mugenzi we bafatiwe Kanyabayonga muri Nord Kivu, nyuma yabgo babohereza Kinshasa aho mur’ico kigo c’iperereza nanje narinfungiyemwo, gahunda yari kumpuza nabo ba FDLR, noneho bakatwohereza mu Rwanda hamwe.

Ndashimir’Imana kuko niyo muchamanza utabera, wenda tuzabisobanura nyuma mu minsi izaza ku burambuye, gusa kuri njewe nta gitangaza chari kibirimwo kuko murabizi neza ko nigeze gufungirwa mu Burundi ubwo narinvuye i Bugande ku minsi 25/12/2010. Icho gihe leta y’u Rwanda yohereje délégation yarigizwe n’abategetsi bari bavuye muri présidence y’u Rwanda ngo baje nkunsaba u Burundi ngo banjane iwabo, yewe ndanabyibuka neza baje bitwaje n’amapingu yo kunshiramwo.

Nta bibazo by’u Rwanda nigeze nivangamwo nta nibyo nzivangamwo kuko mu byukuri nta mugabane nfiteyo, kandi nkabaturanyi mbifuriza ibyiza, chane chane ko mbabazwa buri gihe nibihe bibi bya genocide banyuzemo ikwiriye kubera isomo akarere kose, kandi hagakorwa ibishoboka byose kugira ngo hatagira abandi byashikira mu karere, bigizwemo uruhari n’umuturanyi we, nasoza mbibuza ko abakuru baciye umugani ngo “burya ushaka kuryimara ukaryitera”.

Twabibutsa ko Col Tawimbi yafashwe ku munsi w’Akane, tarehe 16/01/2019, ubwo yari afite umubonano mu kigo c’iperereza, ariko akimara kuhagera arafatwa arafungwa. Amakuru dukesha umuryango we wa bugufi nuko yagiye mur’iyo gahunda ajanye n’ umufasha we,  ari nawe waje gusakuza kugeza ikigo c’iperereza cemeye ko gifite umugabo we.

3 COMMENTS

  1. Col tawimbi aratsinze kandi azahora atsinda.kuki urwanda rwumvako rwakomeza gufungira abasoda baba congomani iwabo? Nuko tuvuga ururimi rumwe? Ko twabafashije kubohora igihugu nokugisana,kiki badutekerereza bibi nkibyo?

  2. Mu kinyarwanda baca umugani ngo : Agati katerestwe n Imana ntawapfa kugatema. None se nkuko bavuze hari umunyamasezerano upfa gupfa?Ahubwo ahitana abamuhiga. Ngayo nguko! Imana ishimwe cyane yo ifunguye Tawimbi nkuko bisanzwe.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here