Abanyamulenge batuye I Burayi bagobotse ababyeyi babo basenyewe n’intambara…

0
157

MIKENKE, SUD-KIVU – Nyuma yaho akarere k’imisozi mire mire ya Minembwe gatewe n’inyeshamba za mai mai ndetse n’inyeshamba zikomoka mu gihugu c’u Burundi, invukira zaho zituye mubihugu bigize Ubumwe bw’Uburayi zoherejye indoro ku babyeyi babo bahuye n’izi ntambara. Iyi ndoro ikaba yoherejwe ababyeyi aho bari muducye tw’imisozi mire mire y’i Mulenge.

Indoro yahawe abaturage ba Mikenke, ishikirizwa abasenyewe amazu…

Tubamenyeshe yuko iyi ndoro yoherejwe n’imvukira z’i Mulenge zituye mu bihugu birimo: Ubwongereza, Ubuholandi, Swede, Noroveji, Finilandi, Ububilingi ndetse na Danemarike. Iyi ndoro ikaba yatanzwe nyuma y’indi nkunga yatanzwe Minembwe.

Indi ndoro igera ku mafaranga y’ama dolari y’Amanyamerika ibihumbi bitatu na majana atanu ($3,500) ikaba yashikirijwe abaturage batuye kundondo yo hagati (Kamombo) murwego rwo kubasura mubihe bibi by’intambara banyuze mo ndetse no kubahumuriza kubwo gutwikirwa no gusahurwa ibyabo n’inyeshamba za mai mai.

Abaturage ba Mibunda nabo bakaba bahawe andi mafaranga y’indoro tutabashije kumenya umubare wayo, kubwo kubatabara ku bibazo bahuye nabyo byo guhisha amazu ndetse gusamburirwa n’intambara twavuze haruguru.

Mu butumwa bw’izi mvukira za Minembwe zikomeje kwihanganisha ababyeyi babo ndetse no kubashimira kuba bagikomeje gukunda igihugu ca babyaye. Bakaba basabye abaturage gukomeza kuba mugihugu kandi ko bazaguma kubashigikira muri buri byose kugeza amazu yabo yasambuwe yubatswe.

Tubibutse yuko iyo nkunga yashikirijwe ubuyobozi bw’abatorero ndetse na leta kugira ngo ishikirizwe buri wese wahuye n’ibi bibazo byo gusamburirwa. Nyuma yo guhabwa iyi ndoro abaturage ba Kamombo, Mikenke ndetse na Mibunda bakaba bashimiye abana babo kubeo kubazirikana ndetse no kuba baragize uyu mutima wo kwibuka imuhira; bakomeje bashimira Pasteur Harera Joseph ndetse na mugenzi we Mugaza Théodore babagejejeho iyi ndoro yatanzwe n’aba bana babo kuva i Burayi. Abo abaturage bakaba bashimira uburyo bakomeje gufashwa n’abana babo batuye hirya no hino k’umubumbe w’isi.

Tegera ababyeyi uburyo bakiriye ndetse bashimiye iyi ndoro yatanzwe n’abana babo kuva i Burayi.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here