BUKAVU, SUD-KIVU – Kuva mu mwaka wa 2004, umwaka waguyemo inzirakarengane z’Abanyecongo biganjemo Abanyamulenge ku bwinshi mu gihugu c’Uburundi ahitwa mu Gatumba, ntabwo Abanyamulenge batuye umugwa mukuru wa Kivu y’amajy’epfo barakora umuhango wo kwibuka izo nzirakarengane.
Imyaka 15 irashize uyu muhango ugerageza gukorwa ariko ntibikunde, mu gihe umuhana wa Bukavu ufatwa nk’umuhana ugize ico uvuze cane ku banyecongo b’Abanyamulenge doreko bamwe mubayobozi bo kurwego rw’intara bose abagiye bayobora ariho babarizwaga, ndetse hakaba hatuye Abanyamulenge benshi barimo n’abanafunzi biga muri za kaminuza nkuru.
Ibi ariko siko bose babibona kimwe hari abakomeje gupfapfanya ngo barebeko rimwe uyu muhango wazageraho ukazukorwa kimwe nahandi ubera hatandukanye kwisi.
Nkuko tubikesha urwandiko rufunguye rwageze k’urubuga http://www.imurenge.com ruriho umukono w’ubuyobozi bw’amashirahamwe y’abanafunzi b’abanyamulenge biga muri za kaminuza i Bukavu, (UBUMWE, DYNAMIQUE DES JEUNES BANYAMULENGE DE BUKAVU ndetse na HUMURA, MUTUALITE DES ÉTUDIANTS BANYAMULENGE DU SUD -KIVU/BUKAVU), bavugako bahamagarira abatuye Bukavu bose kwitabira umuhango wokwibuka Abanyamulenge baguye mu Gatumba muri 2004 bazira uko basa.
Uyu muhango uramutse ukozwe bwaba ari ubwambere ugiye gukorerwa mu muji wa Bukavu ubusanzwe utuwemo n’Abanyamulenge bataribakeya ndetse n’abamwe mubacitse kwicumu rya Gatumba. Amakuru dukesha rino tangazo avugako aya mahuriro y’urubyiruko kandi azohereza intumwa zizabahagararira mu muhango wokwibuka mu gihugu c’Uburundi aho izi nzirakarengane zigera kuri 166 zishinguye ,umuhango uteganyijwe kuba Nakabiri ku minsi 13/8/2019.
Abasore babarizwa muri aya mashirahamwe barangiza itangazo ryabo bavugako uyu muhango uzabera mu cumba c’ikanisa ra Calvary aho bakunze kwita MANGAZA ku munsi wakabiri isumunani zigicamunsi.
Ese ibyanananiranye mu myaka 15 ishize byaba bigiye gukorwa ubu?Reka tubitege amaso.
Uyu muhango nanone urizihizwa no mu Rwanda i Kigali,mu Ruhengeri bwambere n’I Gisenyi. Turasaba benewacu aho baherereye kwisi kuzirikana bibuka no guha agaciro benewacu bazize uko baremwe.