DEMOINS, IOWA – Nkuko byari biteganyijwe ko Abanyamulenge batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bibuka abaguye mu Gatumba, bakoze ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 15, aha ni mu muji wa Demoins, muntara ya IOWA aho abantu benshi biganjemo: abasore, inkumi, abagabo, abagore, abasaza ndetse n’abakecu baturutse muntara zitandukanye Amerika. Iki cunamo kikaba citabiriwe n’abandi bashitsi babiri kuva muri Republika Iharanira Demokrasi ya Congo barimo Mutware Binyonyo, umufasha we ndetse na n’umushumbwa w’itorero (Pasteur Rusingizwa Bitebetebe).
Nkuko byari byiteguwe n’ubuyobozi bwa Gatumba Foundation (GRSF) bubaye ubwa mbere uyu muhango wo kwibuka inzirakarengane witabiriwe n’abantu nyamwinshi, b’ingeri nyinshi zitandukanye kuva hirya no hino muntara zitandukanye za Amerika.

Mbere yuko uyu muhango utangira, Nagatanu ku minsi 09/08/2019 nibwo ubuyobozi bwa Gatumba Foundation ndetse hamwe n’abayobozi b’abatorero atandukanye atuye mu muji wa Demoins batangije uyu muhango wo kwibuka mu masengesho. Aha bakaba barahuriye hamwe bose kugira ngo bakomeze gusengerana kandi bakomeze guhumurizanya muri ibi bihe barimo bitoroshe. Mutware Binyonyo, kuva Kinshasa, ndetse n’umufasha we bahawe ikaze ndetse biyegerezanwa n’umushumba Rusingizwa Bitebetebe nawe kuva mu Minembwe nawe yakiriwe nk’undi mushitsi baturutse mur Congo.
Undi mushitsi mukuru ari nawe wari witezwe n’aba bacikacumu ndetse akaza no guhabwa ijambo ni Me. Bernard Maingain waherekejwe n’umuhungu we kuva mugihugu c’ububirigi ndetse uyu Maingain akaba ari nawe ukurikiranira hafi aho ikirego c’ubwicanyi bwa Gatumba bugeze. Aba batumirwa bombi Me. Maingain ndetse na Mutware bakaba baraje guhabwa amajambo aho bakomeje guhumuriza abati baje kwibuka ababo babasize.
Tubibutse yuko uyu muhango wo kwibuka ubu bwicanyi bwakorewe inzirakarengane z’Abakongomani, biganje mo Abanyamulenge ndetse n’Ababembe wanyuze kurubuga rwacu rwa YouTube Imurenge TV kuburyo bwa LIVE. Waba wifuza gukurikirana uko uyu muhango wagenze? Kanda kuri video munsi.
Undi muhango wongeye kuba niyinga ari naho Pasteur Bitebetebe yahawe umwanya akaza guhumuriza abacitsi ku icumu. Uyu munsi wa Niyinga nibwo uyu muhango wiganje mo amasengesho ndetse ari nabwo banageze aho basengera igihugu ca Congo. Mu ijoro rya Niyinga, basezera abari bitabiriye uyu muhango wo kwibuka, Esperance Nyasezerano ndetse n’icegera ce Nkingi Boaz bahagarariye umuryango wa Gatumba Foundation muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika basezeranije abari bitabiriye uyu muhango ko bagiye kwiga aho icunamo c’umwaka utaha kizabera kandi bagiye gukora ibishoboka byose kugira ngo iyi minsi ifatwe nk’iyo kwibuka.
Tubibutse yuko bivugwa ko hari bamwe bategura amakwe ndetse n’ibirori mugihe abandi bari kwibuka ababo baguye ku Gatumba. Umwe mu basore bitabiriye uyu muhango wo kwibuka yagize ati: “Bidutera agahinda iyo tubona aho abacu biciwe bakanahashyingurwa, ico dusaba ubutabera nuko abakoze ariya mahano bafatwa kandi bakabazwa ibyo bakoze.”
Mu kurangiza, uyu musore utashatse ko amazina ye ashirwa hanze yagize ati: ” Turasaba ko imiryango Mpuzamahanga ishinzwe uburenganzira bwa kiremwa muntu, ubumwe bwa Loni ndetse n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR ko badufasha mu gukurikirana Agathon Rwasa kugira ngo abazwe ibyo yakoze”.
Niposho nimugoroba nibwo Bamwe mu bacamanza bakomeje guhumuriza abacikacumu banababwira aho ikirego gihagaze.
REBA AMAFOTO







