Bwambere mu mateka Banki yafunguye Imiryango mu Minembwe…

0
187

MINEMBWE, SUD-KIVU:  Ku nshuro yambere mu mateka ya Minembwe hafunguwe imiryango yabanki y’iterambere ya Minembwe, BDM(Banque de Développement de Minembwe) mu magambo arambuye.

Atangiza kumugaragaro umuhango wo gufungura Banki ,umuyobozi wa BDM bwana MUGWANEZA Jean Bosco, yabwiye Abaturage bo mu Minembwe ko iki ari igikorwa c’amajambere kibegerejwe, kikaba kije kubafasha mu iterambere ryabo byumwihariko mu byerekeye uby’bukungu.

Iyi Banki izafasha abaturage bo mu misozi miremire ya Minembwe kwizigamira ifaranga, babitse ndetse banabikuze.

Baganira na Imurenge.com, uruhande rwabo, abaturage baremeza ko banke ije ari igisubizo cane ku bantu basanzwe bahemberwa kuri banke, aha twovuga nk’abakozi ba leta cane abasoda,  abapolisi n’abarimu basanzwe bahemberwa kuri banke nubundi ngo byabasabaga gutegereza igihe kitari gito kugira ngo imishahara yabo ibashikire.

Ikibazo cibazwa nabantu benshi kugeza ubu ni ikijyanye n’ubushobozi bwogucunga umutekano w’amafranga y’abaturage cane ko imitungo yarubanda iribwa ikagenda amaherere muri kano gace. Kuri iki kibazo, Mugwaneza Jean Bosco uyoboye iyo Banki yabwiye imurenge.com ko umutekano wayo uzaba wose. Yagize ati :” Tuzakoresha ikoranabuhanga kabuhariwe mubyokubika amafranga, harimo ibyuma by’umutamenwa bizwi nka Cofre fort, Camera zerekana abinjira n’abasohoka ahakorerwa akazi ku buryo bitakorohera umuntu ushaka kwiba”.

Kubashaka kuba umunyamuryango wa banke ya BDM, ni amafaranga  15$ gusa, abaturage benshi barasanga ari akiguzi gihanitse akaba ariyo mpamvu basaba ko ayo mafaranga basabwa yagabanywa kuko abaturage ba Minembwe basanga batabona ubwo bushobozi.

Umuyobozi wungirije w’ikomine ya Minembwe wari uhagarariye ubutegetsi bwite bwa leta bukorera mu Minembwe  muri uyu muhango , bwana Esumbichyo Sadiki Charles, yavuze ko Leta izaba maso yirinda ko imitungo yabaturage yibwa. Yanavuze ko bazacunga umutekano wayo babifashijwemo n’inzego z’umutekano zikorera mu Minembwe. Uyu muyobozi kandi yavuzeko bahagurukiye guhangana n’abarusahurira mu nduru akabo ngo kashobotse.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here