BUJUMBURA, BURUNDI – Mugitondo co kuruyu wa Kabiri 13/08/2019 niho Abanyamurenge ndetse n’inshuti zabo batuye mugihugu c’Uburundi bazindutse bagana mu Gatumba mu muhango wo kwibuka abantu 166 bishwe bunyamanswa kwitari 13/08/2004.
Ugituruka kumarembo aganisha ahari urwibutso rwizi nzira karengane wabonaga ko bidasanzwe kuko harangwaga umubare munini w’abasoda n’abapolisi bahazindukiye murwego rwo kurinda umutekano kubw’uyu muhango wo kwibuka kunshuro ya 15 inzira karengane zaguye kuruyu musozi.
Ibi birori byitabiriwe n’abantu benshi bo mungeri zitandukanye batuye mu Burundi, bamwe mubacika cumu ba Gatumba bavuye muri Amerika, AC Genecide cirimoso (ishirahamwe rishinzwe kurwanya genecide mu Burundi), ndetse n’imiryango y’Abanyamulenge ituye mu mihana ya Bukavu na Uvira yari yaserukiwe kimwe mu bitari bimenyerewe.
Mukiza John, umuyobozi w’umuryango w’Abanyamulenge batuye mu Burundi arinawe wayoboye uyu muhango yatangiye yakira abari bahateraniye bose bavuye ahatandukanye anabasaba gukomeza kwihangana no guhumurika kubw’ibihe bitoroshe barimo.
Mw’ijambo ryiwe umushitsi mukuru Dr. SEBITEREKO Lazare yatangiye ahumuriza abari bakoraniye aho anabasaba kuva mugahinda ataruko bibagiwe ababo ahubwo arukwima abanzi imbaraga zo kubishima hejuru. Igice cambere c’uyu muhango cashojwe n’ubuhamya bw’abacikacumu HAIDHURU GATURUTURU na NYAKAZUNGU NINJA, aba bombi bavuye muri Amerika ndetse bari mu bashitsi kuva hanze bitabiriye uyu muhango mu Burundi. Bakimara gutanga ijambo bahawe umwanya wo gushira amaua (indabo) kumva y’ababo bazize uko basa.
Umuhango wo kwibuka abaguye mu Gatumba waje gukomereza aho waje kubera ahitwa mu Nyakabiga, aha niho batanze umwanya wo kubaza ibibazo bitandukanye bijanye nuyu munsi. Ibi bibazo basubizwa ga na Dr. SEBITEREKO Lazare aho yakomeje avuga ko gukomeza basaba ubutabera kubarenganura aribyiza cane, ariko kandi bidakwiye kubibagiza gushora imbaraga n’ubushobozi bafite mu guteza imbere iwabo. Dr. Lazare yagize ati: “nubwo kuri uyu munsi muri mu mahanga ntimukwiye kwibagirwa ko iwanyu ari Imulenge, iwanyu ari muri Congo.”
Mukurangiza uyu muhango wo kwibuka, Dr. Lazare yibukije abaraho ko imbunda n’amasasu ndetse no kwihora bitazabarenganura, ahubwo ikizabarenganura ari ubumwe bagomba kugirana n’andi moko yose baturanye.
Reba Amafoto, uko uyu muhango wari wifashe.
















Tegera uko ibiganiro byose hano