KIGALI, RWANDA – Abanyamulenge batuye mu Rwanda n’inshuti zabo bibutse impunzi z’Abanyamulenge biciwe mu nkambi ya Gatumba mu gihugu cy’Uburundi. Ubwicanyi bwabaye ku minsi 13/08/2004 nyuma yaho bari baje bahunze intambara muri Kongo.
Ahagana igihe cy’isaha imwe k’umugoroba tariki ya 13/08/2019, ubwo hatangijwebuyu muhango wo kwibuka, i Kigali mukarere ka Gasabo, aho umuhango wo kwibuka Abanyamulenge biciwe mu Gatumba kunshuro ya 15 watangijwe n’indirimbo zituje ndetse n’isengesho ryo gusabira imiryango ya sizwe kwihangana.
Nyuma y’isengesho hakurikiye ho uhagarariye umuryango w’Abanyamulenge mu Rwanda, Dr. Aggée Mugabe, mw’izina ry’imiryango y’abacitse ku icumu mu Gatumba yiyegeraza abantu batandukanye baje kwibuka.
Mu batumirwa biyegerejwe hari mo Musenyeri John RUCYAHANA, wagejeje kubaje kwibuka Ijambo ry’Imana.
Mu butumwa bwe, Rucyahana Yagarutse ku burere bugomba guhabwa abana bacu, cyane urubyiruko rukabwirwa inkomoko yabo. Yagize ati uwamaze kwisobanukirwa amenya guharanira uburenganzira bwe.
Musenyeri Rucyahana yavuze ko ibibazo Abanyamulenge bahuye nabyo bituruka ku mateka mabi yatewe n’Abakoroni baje bagaca imipaka; abavandimwe ku maraso bakisanga batuye mubihugu bitandukanye, kubwibyo akaba asanga ntawe ukwiye kuzira ayo mateka mabi Abanyafurika tutagize mo uruhare.
Yakomeje agira ati bakase imipaka igabanya imisozi n’ibihugu ariko ntibagabanyije umuntu n’inkomoko ye. Bityo Umunyamulenge nawe ntabwo yari akwiye guterwa ipfunwe n’uwo ariwe haba murikongo, mu Rwanda n’ahandi ku isi.
Yashoje asaba abacitse ku icumu mu Gatumba n’umuryango w’Abanyamulenge muri rusange gushyira hamwe imbaraga bagafata iyambere muguharanira ubutabera bifuza, kuko Gutega kuri LONI (O.N.U) ariko nko guta igihe. Ibi yabivuze ashingiye ku bihe bunyuranye byaranzwe n’ubwicanyi mugihugu cy’Urwanda byarugejeje mu Jenocide LONI yicekekeye kandi Yitwa LONI.
Nyuma yo kumva Ijambo ry’Imana n’ubutumwa bwa Rucyahana. Hakurikiye ho ibiganiro byagarutse ku mateka y’Abanyamulenge, intambara zabibasiye muri Kongo kugeza kundunduro y’Ubwicanyi bwakorewe mu Gatumba ndetse n’ubutabera imiryango yiciwe igomba guhabwa.
Nyuma y’imyaka 15 Abanyamulenge biciwe mu Burundi bari mu maboko ya LONI abiciwe ntibahwemwa gusaba ubutabera ariko nubwo babusaba ngo biragoye kugeza Ijwi kubavuga rikijyana munzego zikomeye zifata ibyemezo. umushakashakatsi akaba n’umunyamurwango w’ikigo Pan African Movement, Gasore wari ugihagarariye muri uyu muhango, yagize ati: “tubabajwe no kubona Abanyafurika bene wacu bapfa bazira Akarengane. Tubajajwe cyane n’urupfu rw’Abanyafurika bene wacu b’Abanyamulenge bishwe n’Abandi banyamurika.” Igikorwa cyo kwibuka abishwe mu Gatumba ni inzira imwe yo kubasabira ubutabera.
Iki gikorwa kigomba guhora gikorwa ariko kigarwa mo uruhare n’Abanyamulenge. Iby’ubwo bwicanyi bigomba kubazwa Leta y’Uburundi ahabereye amahano dore ko abicanyi babyiyemereye ubwabo ariko baratuye mu Burundi kandi bakora muri iyo Leta. Yibukije na Leta ya Kongo gufata inshingano zayo nkigihugu bagashakira Abaturage babo ubutabera.
Yanavuze ko umuryango w’afurika yunze ubumwe ugomba kugezwa ho ikibazo vmcy’ubwicanyi bwakorewe abanyamulenge Mugatumba bityo abakoze iryo bara babihanirwe.
Nyuma y’Ibiganiro hakuriye umuvugo n’ubuhamya bwa Nina Gahakanyi bubabaje aho yagarutse kubwicanyi bwabaye Mu ijoro rya nagatanu kuminsi 13/08/2004. Ubwo bwicanyi bwahitanye mukuru we bava inda imwe. Ariko kandi yagarutse ku bihe bunyuranye by’intambara n’ubwicanyi bwagiye bwibasira Abanyamulenge kugeza uyu munsi.
Tubibutse yuko uyu muhango wateguwe na Mutualité y’Abanyamulenge utuye i Kigali ufatanije n’umuryango Isooko. Ukaba witabiriwe n’abantu benshi cyane kuburyo icyumba kibera mo ibiganiro cyari giteganyijwe cyabaye gito, kugeza saa 18 z’umugoroba icyumba cyari cyamaze kuzura abaje nyuma bose ntibashoboye kwicara.





