Bwambere i Bukavu bibutse ubwicanyi bwa Gatumba, ese iyi migozi yaba yaciwe nande nyuma y’imyaka 15 ?…

0
141

BUKAVU, SUD-KIVU: Umurwa mukuru w’intara ya kivu yamajepfo , Bukavu, ni umwe mu mihana ituwemo n’abanyamulenge benshi muri Congo,umuhana ufite amateka menshi kandi afitanye isano n’izina umunyamulenge, umwe mu mihana yayobowe n’abanyamulenge batandukanye ndetse n’inshuti zabo.

Bukavu kandi ntabwo irikure cane na Gatumba yabereyemo ubwicanyi ndengakamere bwakorewe abanyamulenge n’inshuti zabo muri 2004.

Byagora cane kumenya igituma abanyamulenge bahatuye ndetse n’abahegereye bamara imyaka 15 yose babuze ababo mu Gatumba ariko bakaba batarabunamira muri uyu mugwa mukuru wa kivu yamajepfo, umuhana urimo intiti z’abanyamulenge zitandukanye ,abategetsi,ingabo na police ,urubyiruko rurimumashuri makuru ya kaminuza.

Mu gihe ku munsi wejo hibukwaga ku nshuro ya 15 ubwicanyi ndengakamere bwakorewe abanyamulenge baguye mu nkambi ya Gatumba ku minsi 13/8/2004, bamwe mubasore babanyamulenge bandikishije amateka bategura icunamo n’umuhango wokwibuka bwamabere mu mateka yabanyabukavu , ubwicanyi bwakorewe abanyamulenge mu Gatumba, mugenzi wacu uri Bukavu amakuru atugezaho avugako abagize uruhare mu guhirika urukuta rwatumaga i Bukavu batibuka ari abasore bakiribatoya .

Nk’uko bamwe mu baturage babwiye Imurenge.com, basanga ngo kuba ibi uyu mwaka wa 15 babashije kwibuka ababo basanga ngo bimeze nko gucungurwa, kuko ngo imitima yabo yarimaze gukomereka bihagije.

Mugenzi wacu mu nkuru ye yavuzeko ntawatekerezagako kwibuka i Bukavu byashoboka , aha akaba yavugaga ko ukurikije imyaka yashize uko Bukavu harihameze n’umwanya abanyamulenge baribahafite ubundi ngo byakagombye kuba byarakozwe kera, aha akaba yavugaga ko ubundi abanyamulenge barikuba baratangiye kwibuka no mugihe guverineri Marcellin Cishambo yarayoboye iyi ntara doreko uyu mutegetsi ntako atagize ngo abe inshuti yabanyamulenge kugeza naho yagiye yitabira  ibyunamo  bitandukanye ndetse aza gutanga n’inkunga yo kubakira urwibutso rwa Gatumba rushinguwemo imibiri igera kuri 166.

Urubyiruko rwiganjemo abakiribatoya rwamashije gutegura icunamo nyamara bitaboroheye doreko amakuru dufite aruko batigeze bahabwa ubu burenganzira mu myaka 15 ishize .

Ihuriro ry’urubyiruko rwabanyamulenge biga mu mashuri makuru i Bukavu (HUMURA) bafatikanyije n’ishirahamwe ry’abasore babanyamulenge ba kivu yamajepfo(UBUMWE), nibo babashije gutegura iki gikorwa  c’indashikirwa no kwandikisha amateka i Bukavu.

Bamwe mu rubyiruko rw’itabiriye iki gikorwa baganiriye na Imurenge.com babivuze neza mu rurimi rwamahanga ngo << Supposons qu’un monument viens de tombé>>.Ibi bikaba byatumye nyuma y’ibihe byo kwibuka tuzakomeza gukurikirana hafi icaba caricarabujije abanyamulenge kwibuka i Bukavu imyaka 15 ishize yose.

Abantu barenga 100 nibo babashije kwitaba ku munsi wejo mu muhango waruyobowe nabakiribatoya biganje muri iriya miryango twavuze haruguru, wabonaga mu byukuri abitabye uyu muhango basa nabafite ikintu co kwiruhutsa ku mutima nk’uko mugenzi wacu ukoreras i Bukavu abivuga mu nkuru ye .

Ubutumwa bwatanzwe muri uyu muhango ni ubutumwa bwamahoro , uru rubyiruko wabonaga rugaragaza amarangamutima ariko rusa nurukomeretse ku mutima kuberako imyaka ishize yose batibutse ababo, rwahamagariye abanyamulenge kugira ubumwe ndetse no kuguma mu gihugu .

Bamaganye kandi inkozi z’ibibi zahekuye abanyamulenge mu Gatumba basaba ko inkiko zakurikirana abakoze aya mabi .

Bamwe mu bitabye uyu muhango  i bukavu bavugako basaba uru rubyiruko kudacogora gutegura icunamo kizaba buri mwaka ,basanga kwibagirwa kwibuka ari kimwe mu bigaragaza gutsindwa kwabo  no gutesha agaciro abavandimwe babo babuze mu bwicanyi ndegakamere bwakorewe abavandimwe babo mu Gatumba mu gihugu c’Uburundi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here