KINSHASA, RD CONGO – Mw’itangazo ryashizwe ahagaragara mu mpera za rino yinga na ambasade ya Amerika i Kinshasa, rivugako ibiro byabo bizafunga n’akazirimwe ku minsi 26/11/2018.
Ibi ngo bikaba bituruka ku makuru ambasade ya amerika ifite ko hari ibikorwa by’iterabwoba bitegurwa kuyigabwaho kuri kano kazirimwe, bityo ikaba yasabye abanyamerika bakenera serivise zihuta guhamagara umurongo wa telephoni 081-556-0151. Kugirango bahabwe ubufasha bwihuse.
Ambasade ya Amerika mwitangazo ryayo kandi yasabye abanyamerika bose batuye ku butaka bwa Congo kuba maso bagenzura imbuga nkoranyambaga mu rwego rwo kwirinda ibikorwa byose byabagabwaho.