Ubuzima abanafunzi b’akarere ka Fizi bigiramo buteye impungenge

1
238

SUD KIVU, FIZI – Umuyobozi w’uburezi mu karere ka fizi 5, Ruhanga Paul, akubutse m’urugendo rw’akazi mu karere abereye umuyobozi gusa avanyeyo impuruza.

Ku munsi w’ejo hashize, n’Agatatu,  nibgo bwana Ruhanga yashitse mu Minembwe avuye gusuzuma amasomero ari mu karere ayoboye. Aganira na Imurenge News Agency (INA) avugako yakozwe k’umutima n’ubuzima bamwe mu banafunzi bigiramwo.

Rimwe mu mashuli abanza abarizwa mur’aka karere ka fizi.

Ruhanga Paul aratabariza aka karere nyuma yaho asanze amwe mu masomo adasakaye, ayandi bicara hasi, tutibagiwe kandi n’umubare munini w’abataja ku masomo cane cane abana b’abakobga birirwa mu mirimo yo m’urugo cangwa se guhinga mu gihe bategereje kubaka ingo zabo.

Uyu muyobozi asanga hakenewe inyubako ndetse n’ibikoresho by’amashuli kugirango uburezi butange icizere mur’aka karere.

Hamwe na hamwe ibiri by’imitambiko nibyo bikoreshwa mu mwanya w’intebe z’ishuli.

Ruhanga Paul aragabisha leta ndetse n’abikorera kugirango bagire ico bakora bitabaye ibyo ejo hazaza h’uru rubyiruko hazoba hagoye cane.

Amasomo amwe umwarimu ntabona naho kurambika ibikoresho by’imfashanyigisho

Urugendo ruracari rurerure gusa hari byinshi byagezweho kandi bishimishije. Kuba mur’aka karere gutsinda ibizamini bya leta bitakiri inzozi byemeza ko ireme ry’uburezi ryazamutse cane.

Turabibutsa ko kur’ubu mur’aka karere inzego z’uburezi zose zimaze kuhagera, uhereye ku mashuli abanza ukageza muri kaminuza. Ibi byagezweho ahanini k’ubufatanye na barwiyemezamirimo.

Komeza urebe andi mafoto y’amasomo mu’aka karere agikeneye kwitabgaho.

1 COMMENT

  1. Nibareke intambara, biteze imbERe bave muBUjiji bwamacakubili maze barebeko byose bitazatungana. Kera twiga secondaire twavaga ruguru tukajya za Fizi nomuyindi mishasha yose. None ubu byabaye inverse, maximum za diplomes zibarizwahe ra? Nubwo natwe tutaragera kurwego rushimishije, ariko wamugani ngo mubwami bwimpumyi ufite ijisho rimwe aba arumwami.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here