Amwe mu mazina yaramenyerewe muri Komini ya Minembwe ntiyatambutse mu matora

0
132

AMATORA, SUD-KIVU – Ubgo hatangazwaga ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu hamwe n’aba depite k’urwego rw’intara, akarere ka Minembwe kongeye kubura uzagahagarira mu nteko shingamateka (Assemblée provinciale) ya Sud-Kivu.

Imyanya 44 y’aba depite ku rwego rw’intara yahatanirwaga mu matora yo ku minsi 30/12/2018, uyu munsi nibgo CENI yatangaje abatsinze, Komini nsha ya Sud Kivu, hatambutse izina ry’umukandida utari amenyerewe cane.

Amatora yo 2018, bga  mbere abakomoka muri Minembwe bari bitabiriye ari benshi kwiyamamaza mu matora y’ubu depite yaba k’urwego rw’intara ndetse n’urwigihugu.

Uyu munsi ku minsi 10/21/2019 nibgo CENI yatangaje by’agateganyo bimwe mubyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu ndetse n’ayaba depite k’urwego rw’intara 23/26 zigihugu, intara za Tanganyika, Lomami na Nord Ubangi zo zikazatangarizwa abatsinze ubgo hazaba hatangazwa abadepite batsinze ku rwego rw’igihugu.

Abadepite bazaba bagize inteko nshingamateka ya Sud-Kivu bazaba baturuka m’uturere m’uburyo bukurikira:

Fizi:5, Uvira:6, Mwenga:4, Bukavu: 7, Ijwi:2, Kabare:6, Kalehe:5 Shabunda 3, Walungu:6.

 

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here