Bafatanwe ibirwanisho bikekwa ko byari bigemuriwe Mai Mai

0
185

FIZI, SUD-KIVU – Ku gicamunsi cyo kuri uyu w’akabiri, ku minsi 17/09/2019 nibwo amakuru yatangiye kumenyana ko inzego z’umutekano muri Congo zafashe abagabo babiri bafite ibikoresho (intwaro) mu modoka yari ivuye Bukavu yerekeza i Fizi.

Iyi modoka ikaba yafatiwe ahitwa Kamanyola ndetse bivugwa ko iyi modoka yari itwaye ibikoresho birimo imbunda n’amasasu bishiriwe inyeshamba za Mai Mai.

Inzego z’umutekano zikorera Kamanyola zashyize hanze amazina y’umwe mur’abo bagabo bari bagemuye ibi bikoresho. Uyu wafashwe akaba ari umugabo ukomoka mu bwoko bw’ababembe witwa Musa Daniel, akaba akomoka  i Fizi. Mugenzi we akaba atarabasha kumenyekana ariko birakekwa ko yaba ari umunyamahanga.

Umuvugizi w’ingabo za leta zikorera  Kamanyola yirinze kugira icyo atangaza kuri ayo makuru, ariko avuga ko nyuma yo gufata abo bagabo bombi, bahise babohereza gufungirwa i Bukavu ari naho bazakomeza gukurikiranwa.

Umuvugizi w’ingabo za leta i Kamanyola akaba yavuze ko aba bagabo bombi batangiye gukorwaho iperereza kugira ngo hamenyekane n’abandi baba bihishe inyuma y’ibi bikorwa.

Aganira n’urubuga http://www.imurenge.com, umuyobozi w’i posita nkuru ya Kamanyola, Kanono yavuze ko hafashwe imbunda nyinshi cyane zirimo intwaro 3 zo mubwoko bwa AK 47, imbunda nto 3 (Pistols), ama Bombe n’ibisanduka  by’amasasu byinshi.

Ukuriye sosiyete sivile muri Kamanyola, madamu Josephine nawe kumurongo wa telephone yatangaje ko umwe mu bafashwe ari Umubembe ukomoka i Fizi ariko ko adashobora kugira ico abivugaho mu gihe abashinzwe umutekano bakibakoraho iperereza.

Abaturage ba Kamanyola bashimiye inzego z’umutekano ku kazi bakoze ariko kandi basaba ko abo bagabo bafatanywe intwaro bagezwa imbere y’ubutabera kugira ngo babazwe ibyo bakoze ndetse hanamenyekane abihishe inyuma y’ibi byose dore ko ngo ari abanzi b’amahoro.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here