
KINSHASA, CONGO – Ku minsi 23/10/2017 nibwo Ubumwe mpuzamahanga (UN) bwasohoye urwandiko rusaba perezida Joseph Kabila na leta ya Congo kurekura bamwe mu abayobozi batavuga rumwe na leta ya Congo. Aba ni bamwe mu bayobozi ba UDPS bafunzwe ejo bundi niyinga i Lubumbashi ku minsi 22/10/2017, bazira gutuka no kuvuga nabi perezida Kabila.
Murwandiko rwe yanditse, Maman Sambo Sidikou, ukomoka mugihugu ca Nigeria akaba ari nawe uyoboye ONI muri Congo. yagize ati:
Ndasaba ubuyobozi bwa leta ya Congo kurekura byihutirwa abafunzwe ku munsi wa niyinga i Lubumbashi. – Maman Sambo Sidikou –
Sidikou kandi aributsa abayobozi ba leta ya Congo ko inshingano zabo ari uguharanira uburenganzira bwa kiremwa muntu. Ibi bikaba byanditswe mugitaba c’amategeko y’igihugu (to guarantee citizens’ rights in line with the constitution).
Umuyobozi bw’inzego z’umutekano, Paulin Kyungu, aremeza yuko bafunze abantu bagera kuri 28 babarizwa mumuhari wa UDPS (Union for Democracy and Social Progress) ariko uwo muhari UDPS ukaba uhakana uvuga yuko abafunzwe muruhande rwabo ari abasaga 48.
UDPS wavutse ku minsi 15/02/1982, ikaba yari iyobowe na Etienne Tshisekedi ariko kurubu ikaba iyobowe na Félix Tshisekedi umuhungu we; yatsimbuye se muri uyu mwanya nyuma aho se yitabiye Imana.

Munyandiko zasohowe na ONI, ziramagana ihohoterwa ry’abaturage aho leta igaragaza imirimo yo kubuza umutekano abaturage babima uburenganzira bwo kwivuganira.
Perezida ntiyifuriza abaturage amahoro, bityo ari gukoresha inzira yo gutinza amatora kugira ngo hongere hameneke amaraso mu gihugu. – Etienne Tshisekedi –
Leta ya Congo ntaco iravuga hejuru y’uru rwandiko boherejwe na ONI.