
KINSHASA, CONGO – Dieudonné Ndabarushimana, umurundi akaba n’intumwa y’akanama ku muryango wa Afrika yunze ubumwe gashinzwe amahoro n’umutekano. Yemeje ko komisiyo y’igihugu, CENI (akanama gashinzwe gutegura amatora muri congo) iri mu nzira nziza yo gutunganya amatora mu gihugu ca Congo.
Ibi Ndabarushimana yabitangaje nyuma yo kubonana n’abayobozi batandukanye ba Congo barimo minisitiri w’intebe, Bruno Tshibala na Corneille Nang’aa, umuyobozi wa CENI.
“Twaje kumva impande zose zirebwa n’ikibazo c’amatora muri Congo. CENI irakora akazi kayo neza, Nanga’aa yadusobanuriye bihagije akazi karimo gakorwa kugeza ubu, kandi yavuze ko bumva ibitekerezo bya buri wese cane cane inteko ishinga amategeko ku ngingo yayo ireba amatora mu gihugu. Twamaze kugira gihamya ko CENI iri mu murongo mwiza ariko inzego zose zirebwa n’iki kibazo zirasabwa guhaguruka kugeza amatora abaye. – Dieudonné Ndabarushimana –
Tubibutse ko Ndabarushimana ariwe waserukiye akanama gashinzwe amahoro n’umutekano gafite inshingano zo kureba ishirwa mu bikorwa ry’inama zose za Afrika yunze ubumwe (UA). Akaba kandi yaje ari intuma kugira ngo UA imenye uko amatora ari gutegurwa muri Congo.
Kugeza ubu CENI yamaze gutangaza ko mu minsi 504 izategura amatora y’umukuru w’igihugu ndetse n’ayinzego zibanze.