UVIRA, SUD-KIVU – N’akabiri ku minsi 12/02/2018 nibwo Muyuku Tharcisse, usengera mw’itorero rya 37ème CADC, Uvira yatanze ikirego munzego z’umutekano aho yareze uwitwa Ndayambaje Alexis, uzwiho kugira impano yo guhanura, gusenga ndetse no gushamburiya (gukura ibiheko); Tharcisse yatanze ikirego avuga ko Ndayambaje yamubeshe ubgo yahanuraga.
Ndayambaje Alexis ararerwa na Tharcisse kuba yaramuhanuriye ibinyoma, aha ni ubgo bari bateraniye mw’itorero rya 37ème CADC Uvira, hari n’iyinga ku minsi 10 uku kwezi kwa kabiri turimo k’uyu mwaka wa 2019.
Nk’uko twabitangarjwe n’abari mu materaniro, Ndayambaje Alexis yagarutse avugako yeretswe ko mw’i kanisa hari umuntu urimukigira ikibazo mw’ijoro kandi ko ico kibazo kizi nyiri bwite n’umugore wiwe gusa. Akimara kuvuga gutyo yahamagaye Tharcisse amasabako mugihe bazaba barangije gusenga yoja kubonana na Rukatura Alexis, umukuru w’abayumbe basengera muri iri torero rya 37ème CADC; nyuma yo kuvuga ayo magambo Ndayambaje yahise asubira mundaraza aja kwicara.
Bukeye bwaho, n’akabiri, Muyuku Tharcisse yafashe icemezo co kugeza ikirego munzego z’umutekano kugira ngo Ndayambaje asobanure ibyo yeretswe iby’aribyo, doreko akimara kuvuga ibyo abantu bari bateranye basigaye murujijo bibaza ikibazo Muyuku yoba amaranye iminsi, ariko batazi.
kubga Tharcisse, we avuga ko nta kibazo afite murugo rwe bityo uyu muhanuzi agomba gusobanura ibyo avuga yeretswe.
Umuyobozi witorero rya 37ème CADC Rev. Pasteur Simon Ndatinya hamwe n’umuryango mugari w’Abanyamurenge batuye mumuhana wa Uvira ndetse na bamwe mu bayobozi b’iri torero basabye Tharcisse kubemerera akagarura urubanza bagakura umuntu m’umugozi kugira ngo urubanza rusubire mw’ikanisa.
Nyuma y’ibiganiro byafashe hafi umunsi wose Tharcisse yemeye ijambo ry’abagabo bagarura urubanza nyuma yo gutanga amafaranga atazwi umubare. Ibi byose kwari kugira ngo polisi irekure uyu musore bari bamaranye hafi umunsi wose.
Tubibutse ko nyuma yo gutanga iki kirego muri police, uyu musore yahise atabwa muri yombi aho byari biteganyijwe ko aza kuburanishwa kugira ngo asobanure ibyo yabeshe.
Nubgo urubanza rwasubiye mw’ikanisa, abaganiriye na INA bavuzeko atari ubga mbere abakirisitu bo muri iri torero rya CADC batavuga rumwe kuri aya majambo y’aba bahanuzi. Bamwe bavuga ko aya yari amagambo yo gutukisha Tharcisse ndetse no guteranya bamwe mu bayoboke b’iri torero.