FIZI, CONGO – Ababyeyi batuye mu muhana wo ku Mugorore (Umugorere w’Abanyakarama) mu Bibogobogo, akarere ka Fizi mu ntara ya Kivu y’amaj’epfo, barashimira cane abana babo ku nkunga zitandukanye bakomeje kubagezaho mu rwego rwo kubateza imbere banateza imbere igihugu cabo.
Mu kiganiro bamwe mur’ abo babyeyi bakoranye na Imurenge.com bagaragaje ubukehwa basigiwe n’ abana babo. Umwe mur’ abo babyeyi yagize ati:
Uyu muhana wacu ni mwiza ariko cane cane wari mwiza cane mbere, twagiraga abasore beza, bakaza bamanuka bakazamuka umuhana wose urubahwa ndetse n’ indi mihana yose ikawubaha. – Umubyeyi wa mbere –
Undi mubyeyi nawe agira ati:
Uyu muhana wacu war’urimbishije, warimo abasore n’abagabo batunganye, none kur’ubu baraducitse, baragiye. Umubyeyi wa kabiri –
Nubwo basigaragnye irungu ariko kur’ubu batewe ishema n’inkunga abo bana babo bakomeje kubagenera, ibikorwa byerekana ko izo mvukira zitaye ku babyeyi babo ndetse no ku gihugu ca babibarutse.
Bimwe mubyo aba basore bamaze gukorera ababyeyi babo harimo kuba barabaguriye imashini isya ibigori (Moulin), kubagurira amanjanja kur’ubu hakaba hari amazu mu muhana wabo asakajwe amanjanja, ndetse no kubagurira indaraza nziza zo kwicaraho mw’ikanisa.
Hejuru y’ishimwe bafite, hari n’ikindi cifuzo kibaraje inshinga, kuba amazi ari kure yaho batuye. Kur’ubgo bakaba basaba abo bana babo ko bokora iyobgabaga maze amabomba y’amazi akagera mu muhana, basanga byabafasha cane dore ko bageze muza bukuru.
Reba Video: