Ingabo za Congo n’iz’Urwanda zakozanyijeho…

1
172

MIKENO, RDC – Ku munsi wejo nagatatu ku minsi 14/2/2018, ingabo za Congo n’iz’Urwanda zakozanyijeho mu gace ka Mikeno.

Amakuru dukesha ITV ku munsi w’ejo ingabo za Congo zarasanye n’ingabzo z’Urwanda, congo ivuga ko ingabo z’Uwanda zarenze imbibi zikambuka zerekeza muri Congo mu mashamba y’ibirunga, binyuranyije n’amasezerano y’ibihugu bigize akarere kibiyaga binini.

Ingabo za Congo kandi zemeje ko hashize iyinga ryose ziri guhiga bukware inyeshamba za M23 ziyobowe na General Sultan Makenga zikekwako ziri mu mashamba yegereye ibi bihugu byombi, aricyo cyatumye bikanga ingabo zurwanda bagatangira kurasana.

Kugeza ubu amakuru avugako ku mpande zombi hari inkomere zitaramenyekana neza umubare.

Amakuru dukesha ITV kandi avugako kugeza ubu mu mujyi wa Goma hari inama yahise ihateraniye ihuza abashinzwe umutekano mu karere ireberahamwe uburyo iki kibazo cakemuka mu maguru masha.

 

1 COMMENT

  1. Iyi nkuru yanyu ihabanye nukuri! Ingabo za Congo nizo zambutse kubutaka bw’Urwanda, ikindi inama ntabwo yabereye I goma ahubwo yabereye Musanze!

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here