Bavuye gutanga umusanzu w’ubuvuzi mu Minembwe.

0
201
Abaganga basuye Minembwe…

MINEMBWE, CONGO – Kuva ku minsi 11/08/2017 ku minsi 18/08/2017 hari itsinda ry’abaganga b’Abanyamurenge bari
bagiye gutanga umusanzu wo kuvura mu bitaro byo mu Minembwe.

Urubuga Imurenge.com twaganiriye n’umwe muri bo baganga maze aduha mpuruyaha ikurikira:

Imurenge.com: Wakwibwira abasomyi ba http://www.imurenge.com, cane cane abatakuzi?

Dr Ndatimana: Nitwa Dr Ndatimana Fred.

Imurenge.com: Mu minsi mike ishize mwari mu Minembwe, watubwira
ibyo mwari gukorayo ?

Dr Ndatimana: Twari twagiye gutanga umusanzu w’ubuvuzi ku abaturage b’iwacu Ruguru.

Imurenge.com: Mwatumwe na nde ?

Dr Ndatimana: Tugira ishyirahamwe ry’abaganga b’Abanyamulenge. Twiyemeje kuzajya tujyayo (mu Minembwe) rimwe mu mwaka, kuvura abaturage. Iyi ni inshuro ya gatatu tugiyeyo.

Imurenge.com: Ni gute abarwayi bamenyeshwa iyi gahunda kugira ngo
baze kuvurwa?

Dr Ndatimana: Ubu mu Minembwe hariyo Radiyo, niyo inyuzwaho
amatangazo, imenyesha abaturage iby’ iyi gahunda. Abaturage bose bakabimenyeshwa kugeza no ku Ndondo no mu Rurambo,
barabimenyeshwa bose.

Imurenge.com: Ko mu Rurambo ari kure yo mu Minembwe, hari
abavuyeyo?

Dr Ndatimana: Ubu ntabavuye mu Rurambo, abakure twakiriye bari
bavuye ku Kabara, Mu Mikarati na Mibunda.

Imurenge.com: Indwara zikomakomeye mwavuye ni izihe ? Urabona ni
ahantu hataba ubuvuzi buteye imbere…

Dr Ndatimana: Indwara zari zikomeye n’ indwara zo kubaga. Twabaze abantu nka barindwi, kwari ukubaga kworoheje. Twabaze imisipa (Hernie), n’inkambya (lipomme).

Imurenge.com: Izindi ndwara zisanzwe mwavuye ni izihe?

Dr Ndatimana: Indwara basangiye cyane cyane ni Rubagimpande, ku rwara mu magupfa, abasaza bafite indwara ya Rugimpande cyane. Abandi basaza bafite indwara zo gufunga amarazima ( Prostate), bari bakeneye kubonana n’abaganga bize kuvura indwara zifata mu myanya ndangagitsina
y’abagabo, aba specialiste bitwa Urologues, bakababaga. Nta bushobozi twari dufite bwo kubabaga.

Imurenge.com: Iryo shyirahamwe ryanyu riterwa inkunga na nde. Hari ONG ibafasha ?

Dr Ndatimana: Nta ONG idufasha, ahubwo duterwa inkunga na za Mutualites z’Abanyamulenge zitandukanye, tujya kugenda batanze umusanzu w’amafaranga. Nanone dufashwa n’Urusengero Zion Temple, ruyobowe na Apotre Paul Gitwaza, nibo bagura imiti, kuko twagiye twitwaje amakarito atandatu (y’ imiti), ariko nayo yabaye make kuko twaguze indi tugezeyo.

Imurenge.com: Mwavuye abarwayi bangana iki?

Dr Ndatimana: Magana atanu na mirongo ine (540)

Imurenge.com: Ko mwari mufiteyo igihe gito, bose mwarabavuye. Cyangwa hari abasubiyeyo batavuwe ?

Dr Ndatimana: Nta abasubiyeyo batavuwe. Ku munsi twakiraga abantu hafi ijana (100), mu minsi ya mbere, mu munsi ya nyuma twakiriye bake, ariko ntabasubiyeyo batavuwe.

Imurenge.com: Ngo mwarakoraga cyane?

Dr Ndatimana: Twakoraga kuva mu gitondo kugeza saa kumi na zibiri za nimugoroba, umwijima ufashe.

Imurenge.com: Abaganga mwese mwari bangahe ?

Dr Ndatimana: Aba dogiteri (Medecins) twari batatu n’abaforomo
(infirmiers) babiri.
Imurenge.com: Inde na nde. Urashobora kutubwira amazina?

Dr Ndatimana: Njyewe, na Dr Byamungu Ruhayisha Robert, Dr
Rusagura Eric na ba infirmiers : Rusengwambere Amoni na Rugaza Hussein.

Imurenge.com: Wavuze ngo ni gahunda ihoraho muzasubirayo umwaka utaha?

Dr Ndatimana: Ibo bifuzaga ko twajya tujyayo inshuro zibiri ku
mwaka,ariko kubera akazi n’amakonje tuba twasabye aho dukorera, hari ubwo bidakunda…

Imurenge.com: Mu Rurambo (Bibangwa) ko naho hari ibitaro, hari
gahunda muhafitiye?

Dr Ndatimana: Biracyagoranye… ukuye umubare muke w’abaganga dufite, biragoye kubitegura ngo tujye mu turere twose, mu Minembwe twahahisemo kuko ariho hari abaturage benshi.

Imurenge.com: Niba ari uko, bararengana… !!( Abanyarurambo).

Dr Ndatimana: Nibishoboka, abandi baganga babonetse, n’ahandi twahajya. Ikindi gikomeye ni umutekano muke, mu Minembwe byibuze hariyo MONUSCO, indege zayo ziratujyana, ariko hariya ku Ndondo no mu Rurambo abaganga benshi barahatinya kubera umutekano muke.

Imurenge.com: Mubonye abasirikare babacungira umutekano,
bakabaherekeza , mwajyayo ?

Imurenge.com: Birashoboka ko twabikora, ariko ikindi kibazo ni umubare w’abaganga , kuko n’ ubu twari twababuze ! Habaye ubwitange bukomeye, abaganga ntabwo bakunda kujya iriya…

Imurenge.com: Hari ikindi wavuga cya nyuma. Niba hari gahunda y’igihe kirerekire mufite, bamwe mukajya gukorerayo?

Dr Ndatimana: Gahunda ni uko tuzajya dukomeza kujyayo
kubavura…naho ibyo gukorerayo …ikibazo ni amafaranga.Bisaba ko abaganga bahembwa…ariko bahembwe na nde?

Imurenge.com: Urakoze cyane Doctor ! Imana iguhe umugisha !

Dr Ndatimana: Urakoze nawe !

Aha indege yari imaze kwitura mu Minembwe.

 

Bururutse indege

 

Abaganga basuye Minembwe…

– Inkuru yanditse na Munyampirwa Sebaganwa –

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here