
BUKAVU, CONGO – Muller Ruhimbika Manasse ni minisitiri wakane (4) w’Umunyamurenge mu ntara ya kivu yamajepfo nyuma ya Ngomirakiza Sebastien, Biganza Sadock na Rukeba Chirack.
Mu kiganiro kirambuye Muller yagiranye na Imurenge.com, bwana Muller, umwanditsi, umunyapolitike ndetse akaba na pasteri yasobanuye uburyo yatangiye, imirimo ye akora ndetse anasobanura k’uburambuye niyerekwa rye ku gihugu no ku bwoko.
Mu mwaka wa 1987, ministre Muller nibwo yatangije umushinga w’ubuhinzi n’ubworozi (ONG) benshi bazi kw’izina rya “Group Milima“. Iri akaba ariryo shirahamwe ryambere ryatangijwe n’umunyamulenge. Grou Milima, rikaba ryaratangiye ryitwa “Projet Agro Pastoral de Haut Plateau d’Uvira” ryaje kuba Groupe Milima mu mwaka w’1992.
Uretse ikigori ca Rwoya, kugeza ubu benshi bamwitirira, Muller na bagenzi be bakorana ga barimo Dr Mugabe Musabwa Jonas, Pasteur Baichar, Dr Habimana na Dr Mujangwa (veterineri ukomeye); aba bagabo nibo batangije gahunda yo kuvura inka. Muleer yagize ati:
Nyuma aho iyi projet yaje gukomerera, twashatse n’iburyo tuvura ibitungwa byacu. Iki nico camaze ikibagarira, ubu inka n’ibihumbi kuko abantu bigishije kuzivura hakoreshejwe imiti. – Muller –
Mu gitabo ce yanditse “Les Banyamulenge (Congo-Zaire) entre deux guerres”, Müller yanditse hejuru y’akarengane k’ubwoko bw’Abanyamurenge.
Abajijwe niba nyuma y’iki gitabo yaranyuzwe n’nibyo yashaka ga kuvuga ho, Muller yagize ati
Ndanyuzwe kuko ibyo twavuga ga ico gihe byarumvikanye, Abanyamurenge turi bakeya ariko ubu turazwi. Ariko kandi sindanyurwa n’amajambere y’igihugu kubera ko igihugu cacu. Ubu ko ndatera imbere nico gituma ibibazo biba ho, abo twaridufite ico dupfa iyo dusangiye ubusa ibibazo birakomera.
Ubu nzosubira nandike … Kondandika, ariko ibitandukanye nibyo nanditse mbere kuko akarere kateye izindi ntambwe, mu buryo bwa politike ibintu byagiye mu zindi nzira tutibwira ga igihe twandikaga igitabo ca mbere. – Muller –
Muller asanga Congo aho kuja imbere yarasubiye inyuma, akavuga ko ubu arikwandika ku majambere y’igihugu kandi ko azakoresha ubanararibonye yabonye kuva aho abereye minisitiri w’igenamigambi.
Gutangira FRF nuburyo yinjiye muri Politike.
Muller yabwiye Imurenge.com ko iwe ubwe atiyita umunyapolitike ahubwo ko ari abandi babimubwira aha yagize ati:
Kuja muri politike naranyereye, niba abantu banyerera bakisanga muri politike bazambaze. Byatangiye mvuganira ubwoko, iterambere ry’akarere ni nabyo nanditse ho ariko nza kwisanga ninjiye muri politike.
Twatangije FRF nyuma baza kuyinyirukana mo baja mu Bijabo, njewe nta mpamvu nabona ga nimwe yanjana yo kuko nanga igiteza intambara cose.
Uyu munsi twatangije iyitwa FRFO iyobowe n’umugabo witwa Georges, icyo mparanira ni ukurwanya ruswa, akarengane no guharanira amajambere. Kuba ministiri sinabisabye, ahubwo barampamagaye ngo ninze imbe minisitiri ndaza. – Muller –
Uko Muller abona abaja hanze ndetse nico abasaba.
Hari abatavuga rumwe uburyo abantu bitabiriye kuja hanze, kuri Muller, iwe avuga ko ari uguhita mo kwa buri wese bitewe ninyungu abibonamo.
Birababaje rwose kubona hano i Bukavu duturanye n’abantu bashonje, badafite uko bivuza ndetse abana biga bibagoye ariko abagiye hanze iki kibazo ntaco bafite. Simbwiye abantu ngo nibagende. Kugendi ni amahitamo ya buri wese ariko kandi abagenda hanze bazagaruke badufitiye akamaro na nubu turabiyambaza ngo baze badufashe kuvura. Nabaye hanze nta kibazo cibyokurya kihaba, ndabizi. – Muller –
Muri 1992 nibwo Groupe Milima yatangiye kwigisha abantu kwandikisha ubutaka. Ingaruka zo guta ubutaka n’uko uzaza ugasanga abandi barabuguze; ubutaka ntibubyara niyo mpamvu abaja hanze nabariyo ubu bagomba kuba bafite ikaratasi zibaha uburenganzira k’ubutaka bwabo kubera ko ntiwagaruka ngo uvuge ko wahatuye nta karatasi ufite.
Muller avuga ko afashijwe no kuba abanye neza nabo yasanze.
Imurenge: Kuberiki i Bukavu batibuka abaguye mu Gatumba n’ahandi?
Kuri iki kibazo asobanura ko ikibazo nyamukuru kiri muri Mutualite ya Bukavu. Aha yasubije ati:
Nageze hano 2014 indi myaka yose harubwo byakozwe? ahandi hose bitegurwa bikanakorwa na mutualite bigeze bakubnwira ko president yahindutse? – Muller –
Imurenge: Twifuje kumenya ko ntaco wafasha iyo mutualite.
Muller yavuze ko kutumvikana kuba muri za mutualite akuzi cane ariko asubiza ko iwe abisuzugura.
Ndabisuzugura rwose sinumva nje umuntu w’umusaza, ukuntu umuntu yarwanira kuba president wa mutualite. Mushishi na Gisaro ntibari ba president ba mutualite, gukora ntibisaba ngo ube umuyobozi wa mutualite. Yego dukeneye guhagararirwa muri cadre social ariko kurema za mutualite ni ugukomeza amoko umuntu ngo mupaka aje kwitoreza iwabo. Ahandi. amoko bayamara ho twebwe tukayakomeza. – Muller –
Imishinga afitiye akarere kimisozi miremire.
Imurenge.com, Twatangiye tumubaza ku imushinga yo kubaka ibarabara rinyura ku ndondo rija mu Minembwe. Ministre Muller yavuze ko uwakoze uyu mushinga bakorana kandi ko ari umuntu ukunda amajambere. Yagize ati
Biriya babyita inzozi, ariko ni ukurota kwiza iriya ni challenge, kimwe na Mose na Martin Luther King, ahari azanasaza ririya barabara ritarubakwa yatumye abandi babyifuza, abantu babarirota kandi rizabaho rwose. – Muller –
Imigambi yo kubaka akarere.
Muller yabwiye Imurenge.com ko hamwe n’andi mashirahamwe batangiye gukora ico bise (Plan de developpemnt de haut plateau), muburyo umwaka utaha bazageza kubantu Draft (Ibyatangijwe) yayo kuburyo abantu bazagira ico bunganira ndetse nico bakosora. Avugako iyi plan arinziza kuko bayihuriye ho aribenshi ndetse nabari i Kinshasa kandi ko kugeza ubu commutee ifite umu Consultant w’umufaransa uhaye abafasha kuyitunganya.
Ibarabara Runingu – Marungu.
Minisitiri Muller yavuze ko k’ubufatanye na Groupe Milima, Caritas Congo, Gouvernement ya Congo na Monusco hagiye gukorwa ibarabara Runingu-Marungu, minisitiri aremeza ko mafaranga yo kurikora ahari kandi abakozi batangiye amahugurwa. Caritas izakora kuva Runingu kugeza kuri Gatobwe, Groupe Milima naba engeniers b’Abarundi bakora kuri kaminuza ya Ebenezer bakore kuva kuri Gatobwe kugeza mu Marungu.
Imurenge.com: Ese kuba pasteri bizamworohera kunoza inshingano ze?
Twifuje kumenya uburyo ahuza umurimo w’ubu pasteri ndetse n’inshingano zigihugu agira ati:
Kuba pasteri muri Congo bisa n’ikintu kigezwe ho ariko rero sinabaye pasteri muri Congo, nasengewe ndi mu Bufaransa ubwo itorero nabaga mo ryaririfite abantu 360 ariko dufite umupasiteri umwe nibwo nasengewe kugira ngo dufashe pasteri kunoza inshingano. – Muller –
Imurenge.com yasoje ikiganiro imubaza mugihe inshingano za ministre afite zaba zirangiye ko yasubira mu Bufaransa. Mu majambo ye Muller yagize ati:
Ahubwo mbaza niba nzasubira ruguru, kuko aho gusubira hanze nzaja Ruguru. – Muller –
