BIJOMBO: Muyehe Elisha Gihura w’Abitira yishwe azize abagizibanabi bataramenyekana…

0
144

BIJOMBO, CONGO –  Ejo niyinga ku minsi 12/02/2018 Elisha Muyehe w’Abitira wari utuye mu Ishenge, Bijombo yarabyukirije inka ze ubwo yahuye n’abantu batabashije kumenyekana ari nabwo bahise bamurasa ahita yitaba Imana.

Elisha Muyehe wahitanwe n’abagizi ba nabi…

Urupfu rw’uyu mugabo rwateye umutekano muke cane hagati y’Abanyamurenge n’Abapfurero aho Abanyamurenge barega abapfurero kuba aribo bakoze aya mahano, ariko Abapfurero bo bakaba bahakana bivuye inyuma ko ntakibazo bari bafitanye na Muyehe kandi bari basanzwe baturanye amahoro.

Kugeza kuri none ntiharamenyekana abakoze aya mahano yo kurasa uyu mugabo. 

Tubibutse ko muri ino minsi akarere k’imisozi miremire gasigaye kavugwa mo abantu bagenda bica ndetse bakora ibikorwa bigayitse by’ubunyamanswa. Ibi ngo bikaba byerekana ko ubu abantu bamaze kwinjirirwa n’imitima mibi y’amashari.

Imurenge.com, tukaba twihanganishije umuryango w’Abitira ndetse n’akarere ka Bijombo kabuze intwari. Imana imuhe iruhuko ryiza.

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here