Umuyobozi wa VODACOM yarashwe n’umuntu witwaje imbunda, Nawe yaje kuraswa n’abashinzwe umutekano…

0
131

UVIRA, CONGO – Hari mu ma saha ya mugitondo none ku minsi 12/02/2018 ubwo umukozi w’ishirahamwe rya VODACOM, rishinzwe ama telefone ndetse n’imwe mu mirongo ya internet mumuji wa Uvira yarashwe n’umuntu waje yitwajije imbunda.

Biravugwa ko uyu muntu waje yitwaje imbunda byari bisa nkaho yari agize iminsi myinshi ahiga uyu muyobozi, ariko ngo akaba yari yara mubuze. Muri kino gitondo akaba aribwo yabashije gutega uyu muyobozi ndetse akaza kumwica ubwo yamurashe amusanze kukazi.

Nyuma yo kurasa uyu muyobozi, Police ishinzwe kurinda umutekano ku biro bya VODACOM yaje guhiga bukware uwo muntu warashe uyu muyobozi. Nyuma y’igihe kitarambiranye, Police yaje gufata uwo muntu aho yagerageje kubarwanya, Police nyuma yo kubura uko bafata uwo muntu baje kumurasa ahita avamo umwuka, agwa aho.

Kugeza kuri uyu mwanya, ntiharamenyekana impamzu yatumye uyu muntu arasa uyu muyobozi. Police ishinzwe kurinda umutekano mumuji wa Uvira yatumenyesheje ko igihe gukora iperereza kugira ngo babashe kumenya impamvu zoba zateye uyu muntu kurasa uyu muyobozi.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here