WASHINGTON, DC – Ku minsi 12/02/2018 nyuma yaho umukazana wa perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Vanessa Trump yafunguye urwandiko rwari rurimo ifu (poudre) itabashije kumenyekana ahita agwa igihumure.
Nkuko byamenyeshejwe n’ikinyamakuru ABC News, abashinzwe kurinda umutekano bavuze ko Vanessa Trump yajanwe kwa muganga i New York-Presbyterian Weill Cornell Medical Center kugira ngo babashe kumenya icatumye ahwera nyuma yo gufungura uru rwandiko.
Uru rwandiko rwoherejwe kunzu y’umuhungu mukuru wa perezida Trump, Trump Jr. none mugitondo ca nakazirimwe i Manhattan. Biravugwa ko hari ku gihe c’isaha zine za mugitondo ubwo umukozi wo munzu yahamagaye abashinzwe ubutabazi (911) ubwo Vanessa yafunguye urwandiko agasanga mo ifu.
Nkuko tubikesha ABC News, Vanessa n’abandi bantu babiri bari munzu bahise banduzwa n’iyo fu yari mur’uru rwandiko nyuma yaho baje koherezwa kubitaro. Umuvugizi wa Police muri New York Police Department (NYPD) yagize ati:
Iyo fu yavuye mur’urwo rwandiko yajanwe mu bagenzuzi bashinzwe kumenya ibigize iyo fu. Nyuma yaho tuzabamenyesha ibyayo ndetse harashobora no kumenyekana uwohereje iyi fu kuko dufite ubryo bwo kumenya aho yavuye, ni inzira nishi dufite gukoresha kugira ngo hamenyakane aho yavuye ndetse n’uwayikoze. – J. Peter Donald –
Yakomeje avuga ko iperereza ryatangijwe kugira ngo bamenye aho iyi fu yavuye.