Bubaye ubwambere mu Minembwe hategurwa igiterane gihuza amoko atuye mukarere.

0
116

MINEMBWE, SUD-KIVU – Abayobozi b’amatorero ahimbaza Imana mu Minembwe bateguye igikorane co guhuza amoko yose atuye muri aka karere. Iki giterane kikaba cyatangiye uyu munsi w’Agatanu, ku minsi 19/07/2019 mu Muzinda (Minembwe) mw’itorero rya 37 ème CADEC.

Twashatse kumenya impamvu nyamukuru zatumye aba bayobozi bategura iki gikora ari nabwo twahigereye maze tuganira na bamwe mu bayobozi b’abagore. YaYeri, ukuriye abandi bagore muri aya makutano (igikorane) yatubwiye ko intego y’iki gikorana ari iyo gusengera akarere kabo, dore ko muri iyi minsi aka karere karikugenda kibasirwa n’intabara hagati y’amoko ahatuye.

Yayeri akaba yasabye abandi bagore bose batuye mu Minembwe kwihuriza hamwe maze bagasengera akarere kabo ndetse n’igihugu cyose muri rusange. Yatubwiye yuko ijambo nyamukuru ry’ikigiterane riri mugitabo cya Nehemiya 2:17.

Murwego rwo gufatikanya Dyna Nantebuka, madam General Bisengimana ndetse na bagenzi be baturutse mugihugu cya Uganda batubwiye ko yajye kugirango bifatikanye n’abagore bagenzi babo ndetse no kubaheza pole kubibazo by’intambara bahuye nabyo. Dyna yatubwiye yuko uyu wari umutwaro yahoraga asengera buri munsi kugirango azavugire ubuntumwa mu Minembwe.

Tubibutse yuko muminsi yashize aribwo Dyna yari muruzinduko mu Minembwe aho yari yazanye na ba Azarias Ruberwa. Muri izi ngenzi zose intego akaba kwari guha pole imiryango yataye ibyabo ndetse bakabura n’abavandimwe. Dyna akaba yarangije atubwira yuko buri munsi bazakomeza kugaruka kw’ijambo ry’amahoro mukarere kugira abahatuye bose bamenye yuko bose ari bene mugabo umwe maze bashobore gukoza ubusabane.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here