LUVUNGI, SUD-KIVU- Intumwa ya rubanda yatowe ku rwego rw’igihugu, honorable Luc Mulimbalimba ubarizwa mw’ishaka rya AFCD, muri teritwari ya Uvira, amaze gukatirwa igifungo c’imyaka 10 yose.
Urukiko rwa gisirikare rukorera mu muji wa Bukavu rwakatiye Mulimbalimba imyaka 10 y’igifungo nyuma yaho ahamwe n’ibyaha yaregwaga byo gukoresha ingabo z’igihugu ku nyungu ze binyuranye n’amategeko yagisirikare.
Ni nyuma yaho iyi ntumwa ya rubanda yandikiye umuyobozi mukuru wa regima ya gisirikare ya 3304 ikorera Luvungi amusaba abasoda bo kumurindira umutekano kandi igisikare ca Congo kitemerewe kurinda umutekano wabasivile (garde des civils).
Urukiko kandi rwahise rukatira imyaka 5 y’igifungo commandant wa regima ya 3304 ikorera Luvungi, colonel Numbi Londjadi Apollinaire bivugwako ari umufatanya caha.
Nk’uko tubikesha Radio Maendeleo, biravugwa yuko abandi basoda ba FARDC bari mugatsiko k’ubufatanyacaha na depite Mulimbalimba bahise batabwa muri yombi bakatirwa imyaka 3 n’amezi 12 y’igifungo. Muri aba basoda benshi ni abasoda bakuru basanzwe bayobora muri iyi regima ya 3304 barimo nka capt Munene Munegabe Martin, adjudant Mwamba Kwangasa, Sergeant Major Mukalayi Kabusungu, ba sergeants Mbuya Monga Delphin na Mohindo Kavuse Justin.
Umusoda mukuru umwe mubari bamaze iminsi bakorwaho iperereza niwe wabashije kugirwa umwere, uyu akaba ari colonel Safari Mbabazi wari usanzwe yungirije commandant wa regima ya 3304 ikorera Luvungi.
Ngaho mbone ubutabera bwa Congo bugize umunyamurenge umwere, reka twizereko nibindi bizaza. Courage cour supreme militarie.
ubutabera bwuzuye twizereko ari itangiriro yibyiza
tujyatureka gufana, impamvu col Mbabazi batamukatiye nukubera ko ntacyaha afite, ntabwo arukubera arumunyamulenge. na banyamulenge ni bakora ibyaha bajyababahana, iyi niyo justice.