MINEMBWE, SUD KIVU:- Kur’uyu munsi w’Akane, impunzi ziri mu karere ka Minembwe zazindukiye mu gikogwa co gupokera, inkunga bemerewe n’umuyobozi mukuru w’igihugu, Felix Tshisekedi. Iyi nkunga ikaba ihwanye n’ibihumbi 550 by’amadorali, gusa kur’ubu hakaba hakoreshejwe agera ku bihumbi mirongo itanu byonyine.
Ibi bikaba bije nyuma y’uruzinduko rw’umunsi umwe umuyobozi mukuru mu biro by’umukuru w’igihugu, Bwana Vital Kamerhe, agiriye mu karere k’imisozi miremire ya Minembwe, aherekejwe na Minisitiri Azarias Ruberwa ndetse n’abandi banyacubahiro batandukanye.
Iyi nkunga ikaba igenewe abakuwe mu byabo n’intamabaro iherutse kw’ibasira akarere k’imisozi miremire maze ihitana abatari bake, amazu aratwikwa, ndetse n’inka ziranyagwa.
Bamwe mu baturage bagejejweho iyo mfashanyo barashimira leta ya congo kubgo kubagoboka; amafu ya kankoto, amasukari, amasabanu, umunyu ndetse n’amavuta ni bimwe mu biribga bagejejweho. Ibi bikaba byagiye bikorwa hagendewe ku moko aturiye kariya karere.
Nubwo bamwe babonye imfashanyo yabo rugikubita, abandi ntibari borohewe gutegereza hamwe n’abana.
Amakuru dukesha umunyamakuru wa MPC, avuga ko gahunda yo gutanga imfashanyo izakomeza k’umunsi w’ejo akaba aribgo abo mu bgoko bg’Abanayamulenge bazogerwaho. Yakomeje atubwira ko abayobozi barimo gutunganya urutonde rw’abaturage bazofashwa imyambaro ndetse n’amanjanja.
Izi mpunzi zikomoka mu moko atandukanye zikaba zarahunze imirwano benshi batavugaho rumwe yari maze iminsi ivugwa mu karere k’imisozi miremire ihanamiye Ubuvira. Bamwe ntibatinye kuvuga ko ziriya ntambara ziterwa n’ikibazo c’imitwe yitwaje ibirwanisho abandi nabo bagasanga iyo mitwe yaje yororosora ababyukaga, bakaboneraho gusaba leta ko yatangiza gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge cane ko ariwo muti rukumbi wazana amahoro arambye muri kariya karere.
Andi mafoto y’uko byari byifashe
usibye kubesha urwonukundo koko?
murekintambara naho inkunga ntikenewe nubundi siyo yaribatunze thax