Iposho ryo ku minsi 25/11/2017, igicamunsi kitazibagirana mw’ ivile ya ‘S-Hertogenbosch mu gihugu c’ ubuholande, ubgo umuhanzi MUHIMA James ukomoka mu gihugu ca DR Congo yamurikaga alubumu ye yambere yise ” TWIRINGIYE UMUGABO UKOMEYE”.
Byari umunezero udasanzwe kubari bitabiriye ico gitaramo mu gihe MUHIMA James we byamurenze maze amarira arasesekara ubgo yaririmbaga indirimbo yise ” Haraho yankuye” ikubiyemo amateka atari meza yaciyemo mu gihugu ca mwibarutse, DR Congo.

Igitaramo citabiriwe n’ imbaga y’ abantu batadukanye baturutse imihande yose, maze igihumba cari cabigenewe kirakubita kiruzura. Nubgo bamwe bashoboraga kudasobanukirwa n’ indimi zakoreshejwe mu mihimbire y’ izo ndirimbo, injana inogeye amatwi yanyuze benshi maze sukubyina karahava.
Iyi Alubumu igizwe n’ indirimbo zishika k’ umunani (8) gusa yacishagamo akaririmba n’ indirimbo yahimbye akiba mubuzima bga korali, aha twavuga nk’ inidirimbo yakunzwe cane nka ” njewe numva mpagije n’uwo Yesu” yakunzwe na benshi mu bihe byashize.
Mbere ho gato yo kuririmba ”Haraho Yankuye” yarabanje afata akanya asobanura imvo n’ imvano y’iyo ndirimbo, amateka yarafitanye isano cane n’ aya benshi bari muri ico gitaramo. Mu magambo ye yagize ati” iyi ndirimbo nayihimbye nibutse ibihe bitoroshe Imana yancishijemo mu g’ihugu canje c’ amavuko ubgo ubgoko nkomokamo, Abanyamurenge, bgari bugeramiwe n’ umwanzi m’ umwaka wa 1998 mu ntara ya Tanganyika, Vyura.
Igitaramo carangiye benshi batabishaka. intero kuri bose yar’ imwe, Haraho yankuye haraho angejejeee hari naho anganisha, amwe mu magambo ari mu ndirmbo yakunzwe cane. Abaraho bananiwe kuripfana maze bamusezeranya ko igihe icarico cose azategura ikindi gitaramo badashobora kuzakiburamo.
Mu mashusho reba uko igitaramo cari cifashe
Andi mafoto agaragaza uko byari byifashe




– Ubganditsi bwa http://www.imurenge.com –