SUD-KIVU, CONGO – Intara ya Kivu y’amajy’epfo n’imwe muntara zo mubuseruko bwa Congo zihangayikishijwe n’ikibazo c’umutekano muke urangwa muturere dutandukanye tuyigize. Ubu naho hakaba havurwa ELILA, nk’intara nshasha yoba igiye kuvuka biturutse ku kutumvikana kw’imiyoborere y’amoko atuye iyo ntara cane hagati yabo mubwoko bw’Abashi nabo mubwoko bw’Abarega ndetse bikanavurwa ko abo mubwoko bw’Abarega basaba ko intara ya Sud-Kivu yacibwamo kabiri.
Gucikamo kw’iyi ntara kuvurwa cane kumbuga nkoranya mbaga, iki gitekerezo bivuga ko catanzwe ubwa mbere n’umuyobozi mukuru w’ishaka PANADER kurwego rw’igihugu bwana BULAMBO KILOSHO ndetse biza kwemezwa n’umwe mubayobizi bakuru b’urubyiruko ry’iri shaka rya PANADER, wavuganye n’umunyamakuru wa Imurenge News Agency (INA) utashimye kotuvuga izina rye.
Tumubajije impamvu nyamukuru y’iki gitekerezo yavuzeko ayandi moko arambiwe nuko Sud-Kivu ihora iyobowe n’ubwoko bumwe ndetse bigasa nkaho iyi ntara aribo bonyine bayituye. Mu magambo ye yakomeje atanga urugero aho yerekana ko kuva mumwaka wa 1996 hamaze kubisikanya aba guverineri bagera kw’icumi n’abatandatu (16) kandi ko bose bakomoka mubwoko bw’Abashi, akibaza nimba andi moko atuye iyi Sud-Kivu adafite abantu boba bashoboye kuja muruwo mwanya w’ubuguverinere.
Biravurwa ko mugihe byoshoboka iyi ntara nshasha bise ELILA yokwemerwa ishobora kwegukana ibice mirongo inani kw’ijana (80%) uhereye muri teritware ya Shabunda, Mwenga, Uvira ndetse na FIZI. Bityo ibice mirongo ibiri kw’ijana bisigaye bikegukira intara izitwa Kivu yo hagati (Kivu Central) uhereye Kabare, Bukavu n’ahandi hose hatuwe n’abo mubwoko bw’Abashi; naho izina SUD-KIVU rikazaba ryibagiranye burundu.
Ibyo bivugwa mugihe hari guhangana gukomeye hagati y’aba kandida bari kwitoza k’umwanya w’ubu guverineri. Aha ni mu matora ategerejwe ku minsi 10/04/2019, na none uhabwa amahirwe akaba ari Kasi Ngwabije Théo, ukomoka mubwoko bw’Abashi akaba ari nawe uyubora ishaka AFDC.
Tubibutse yuko ubuyobozi bwa Assemblée Provinciale bugizwe ahanini n’abo mubwoko bw’Abashi ndetse byemezwa yuko abasenateri 3 kuri 4 baheruka gutorwa muri iyi ntara nyine nabashi.
Abaturage bagize iyi ntara nabo bakaba babivugaho ugutandukanye, bamwe bashima kuba havuka intara nshasha ya Elila bityo bigafasha uduce tukirinyuma kwiteza imbere. Abandi nabo babyamaganira kure bakavugako ayo aramacakubiri y’abanyapolitike bishakira inyungu zabo, bagatanga urugero kuntara zaciwe mo ariko bitagize ico bitanga nk’umusaruro ugaragara muri gahunda ya leta yiswe “Décentralisation”, aho intara zimwe z’igihugu zaciwemo ubwo ubu tukaba tubara 26 kuzari zisanzwe ari 11 mu gihugu cose.
Tubibutse kandi ko intara ya Sud Kivu ari imwe mucahoze ari “Grand Kivu” nyuma ikaza kuvamo intara zitatu arizo Nord-Kivu, Sud-Kivu ndetse na Maniema; aha hari mu mwaka wa 1978.
Nje ndumva ibyiza aruko bakongera kugabanya Sud-Kivu, Nord-Kivu na Maniema hakaba intara zi 3 imipaka, superficie, forme ya province bigahinduka hakaba Kivu-Orientale, Kivu-Australe na Tanganyika du Nord ariko hagakorwa territoire nshasha zigizwe n’amakomine gusa bigakorwa murwego rwoguca intambara z’amoko.