Umukuru wa teritware ya Fizi yasabye abaturage ba Minembwe kureka amacyakubiri.

0
117

FIZI, SUD-KIVU – Bwana Kawaya Mutipula, ukuriye territoire ya Fizi, afatikanije na bamwe mungabo za Monusco ndetse n’itsinda ry’abakozi bikorera utwabo biriwe mu Minembwe ku munsi n’aka biri, tariki 02/04/2019. Bakiva mundege bahise berekeza kubiro bikuru bya komine ya Minembwe aho bakoreye ibiganiro n’abayobozi b’aka karere hamwe n’abaturage bagatuye.

Nyuma yo kurangiza inama bafashe indege basubira i Bukavu…

Kawaya akaba yaabye abaturage ba Minembwe kureka Amacyakubiri y’amoko maze bagashakira hamwe amajambere.
Akimara guhabwa ijambo, Imurenge News Agency, twamubajije icyo leta ya Congo itekereza kugira ngo igarure inka z’abaturage ba Minembwe zanyazwe n’inyeshamba za Mai Mai. Mu ijambo rye yasubije avuga yuko kera hari zimwe muri izi nka zimaze kugaruka ndetse ko zafatiwe i Fizi kandi ko hariho n’izindi zafatiwe i Misisi, kurubwo banyirazo bakaba basabwe kuja kuzireba.

Agikomeje mu ijambo yavuze ko bo nk’abayobozi bataryama ngo basinzire kubera ikibazo cy’inka z’Abanyamulenge zanyanzwe n’inyeshamba za Mai Mai.

Bwana Armand, waserukiye ingabo za MONUSCO mu magambo ye yabwiye abaturage ba Minembwe anabizeza yuko ingabo za Monusco zigiye kuzakorana n’ingabo za leta (FARDC) kugirango barandure imitwe y’inyeshamba zose ziri muri kano karere ka Fizi ndetse no mugihugu hagati. Yatanze impungenge avuga yuko bamaze kwakira ibirego kuva mu baturage bavuga yuko izi nyeshamba zikomeje kubatoteza.

Gusa intego nyamukuru cane cane baribaje guteguza ibiganiro by’iminsi ine hagati y’ubuyobozi bwa leta n’abaturage. Ibi biganiro bikaba biteganyijwe gutangira ku minsi 08/04/2019 kugeza ku minsi 11/04/2019. Ibiganiro bikaba bizahuza amoko yose atuye akarere ka Minembwe kuva muri secteur ya Lulenge, Mutambara ndetse na Itombwe aho bavuze yuko bifuza yuko iyi mitwe y’inyeshamba ifite n’abazayiserukira muri ibi biganiro by’amahoro.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here