Umuhanzi Muhima James yongeye kwinjiza abakunzi be mu mugoroba wo kuramya

0
156

NETHERLANDSEUROPE – Ku mugoroba w’iri posho rya none, umuhanzi Muhima James yongeye gutaramira abakunzi b’ibihangano bye, igitaramo canyuze imitima ya benshi.

Mu rwego rwo gukomeza ku menyekanisha album ye yise “Haraho Yankuye”, umuhanzi Muhima James yongeye kwinjiza Abaholandi mu bihe byo guhimbaza no kuryama Imana, umuhango ukaba wabereye mu muji wa Utrecht.

Abantu bari benshi muri iki gitaramo…

Igitaramo c’uyu munsi cari citabiriwe k’uburyo bugaragara kandi citabiriwe n’imbaga y’abantu batari bake, byari ibintu bidasanzwe cane mur’iki gihugu.

Abafashe amajambo bashimiye cane umuhanzi Muhima James ku bitaramo byiza akomeje kubategurira ndetse no gukomeza gufatanya n’abandi bahanzi bagenzi be mu kuzamura impano zabo.

S’indirimbo gusa, kuko n’umwanya w’ijambo ry’imana wari uteganyijwe. Umushumba w’itorero rya Wells Salvation, Ngoma Joseph, mu ijambo rye yagarutse cane kw’ijambo ry’urukundo, aho yagize ati”umuntu w’umunyembaraga muzamumenyera ku mbuto yera z’urukundo”.

Tubibutse kandi yuko iki gitaramo cari citabiriwe n’abandi bahanzi bamaze kwubaka izina hirya no hino ku isi; aha twavuga nk’umuhanzi Hagayi Paul na Serugo Jacques nabo batuye muri Holland.

Twongere tubibutse yuko nyuma y’iki gitaramo, umuhanzi Muhima James ateganya gutaramira abakunzi be baherereye mu gihugu ca Leta Zunze Ubumwe za Amerika; iki giterane kikaba giteganyijwe kuba muri iri ci ry’uyu mwaka wa 2019 nkuko yabitangarije http://www.imurenge.com.

Umuhanzi Muhima James akaba yongeye avuga ko impano ye ishingiye mu kuramya no guhimbaza Imana.

Kanda hano hasi maze urebe uko byari byifashe

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here