Gen Banza Joseph arasaba abaturage ba Minembwe gukorana n’igisoda

0
159

Generari Banza Joseph arasa abaturage ba Minembwe gukorana n’igisoda ca FARDC catumwe mu Minembwe kugirangi amahoro aboneke.

Ibi akaba yabivugiye m’uruhame rw’abantu bari bitabiriye ibiganiro yagiranye nabo kur’uyumunsi w’Akazirimwe, ku minsi  11.03.2019 mu Madegu.

Generari Banza Joseph ushinzwe operasiyo n’iperereza muri secteur operationel sokala 2 muri sud kivu akaba angirije umukuru w’iyi secteur, yashitse mu Minembwe kur’uyumunsi w’Akazirimwe arikumwe N’uyobora ingabo za Monusco I Bukavu. Aba bakimara kuhagera, bakoze inama mu muhezo n’abayobozi b’akarere;  barimo umuyobozi wa komine ya Minembwe Gadi mukiza nzabinesha, umukururu w’igipolisi major Muyoboke Erick ndetse Na komanda fardc col Kayumbe Nyenyeri.

Mu gihe yakoranaga ibiganiro N’abaturage ba Minembwe, bavuye mu moko atandukanye, yabajije bur’umwe wese wari userukiye ubgoko kuvuga ikibazo ndetse n’ inkomoko y’intabara irikubera muri secteur ya Rurenge hagati y’Abungeri n’inyeshamba za Mai Mai. Nyuma yaho aza kubgira abaturage ko izi ntambara zose ziterwa n’abantu batunze imbunde batabyemerewe n’amategeko ya leta, gusa yabibukije ko ingaruka ziri ku baturage maze abasaba kwitandukanya n’imitwe yitwaje imbunde.

Yasoje abibutsa ko igisirakare ca FARDC ciyemeje kurandura burundu kurubu imitwe yose yitwanjye itwaro muri secteur ya Rurenge ariko hejuru yabyose arabakangurira kwerekeza inzira y’Amajambere bakava mu majambo y’Amacakuburi kuko aribgo bozonesha umwanzi w’amahoro.

Kanda hano utegere ikiganiro Gen Mbanza Joseph yagiranye na imurenge.com

Biracagoranye cane kumenya amakuru y’ibibera I Rurenge gusa turakomeza tubikurikirane.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here