Vital Kamerhe yageze mu gihugu cy’u Rwanda ku munsi w’ejo hashize, mu ruzinduko rw’akazi…

0
132

KIGALI, RWANDA – Nkuko tubikesha ikinyamakuru Media Congo (www.mediacongo.net) avuga ko Vital Kamerhe, uheruka kugirwa umuyobozi mu biro bya Perezida mushya wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yashitse i Kigali, umurwa mukuru w’igihugu cy’u Rwanda ku minsi 11/03/2019.

Nkuko dukomeje kubukesha iki kinyamakuru, biravugwa yuko uru rugendo ari munzira yo kugira ngo hatangire inzira nsha y’amahoro hagati y’ibi bihugu byombi; dore ko hari haciye imyaka itari mike ibi bihugu byombi bitavuga rumwe.

Biravugwa kandi yuko iyi ari imwe mu byasabwe n’abayobozi b’ihugu bigari (Great Lakes region). U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite ubumenyi ndetse kizwi kuba gifite umutekano mwiza mu bihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari ari nabyo bituma leta ya Congo yifuza kongera kugira ubusabane n’iki gihugu dore ko benshi babifata nk’inzozi.

Tubibutse yuko ubwo Vital Kamerhe yiyamamarizaga kumwanya w’umukuru w’igihugu ca Congo mu mwaka wa 2011, yari yavuze ko intego ye ya mbere ari kugarura umubano mwiza n’ibihugu bitavuga rumwe na Republika Iharanira Demokrasi ya Congo

Mungendo ze ninshi zitandukanye, perezida Felix Tshisekedi nawe akomeje kuvuga ko hakiri ibyiringiro kandi byoroshe kugira ngo umuvukano n’ibihugu bibanyi ari ibishoboka kandi we afite icizere ko uyu mutekano uzongera kuvuka.

Vital Kamerhe uheruka kugirwa umuyobozi w’ibiro bya Tshisekedi…

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here