Ubuyobozi bw’igisirikare ca Congo, burasaba imitwe y’inyeshamba gushira imbunda hasi…

0
140

MINEMBWE, SUD-KIVU – Kureba umutekano w’akarere ka Minembwe ndetse no gusaba imitwe y’inyeshamba yose ibarizwa muri kano karere, abahagarariye igisirikare ca leta, Lt .Gen. Gabriel Amisi, Gen. Padiri ndetse na bagenzi be barimo Gen. Rugayi na Gen. Mundos basabye inyeshamba za Mai Mai kurambika imbunda. Uyu munsi nibwo aba bakuru b’ingabo bakiriwe n’umukuru wa posta nkuru ya Minembwe, Shefu Gadi Mukiza Nzabinesha murwego rwo kugarukana amahoro mukarere.

Mw’ijambo rye yafatiye muruhame rw’abantu bari bajye gutegera ibyo avuga, Lt .Gen. Gabriel Amisi (Tango Fort) yabwiye abaturage ba Minembwe ko nta muntu n’umwe uzabazanira amahoro uretse bonyine ubwabo aho yanakomejye abasaba gusenyera k’umugozi umwe. Yakomejye asaba aba baturage kureka guteshwa ibyabo n’anya politike bashaka inyungu zabo bwit, yanababwiye ko hagiye gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane byukuri ko nta muyobozi cangwe undi wese uri inyuma y’aya mabi akomejye gukorerwa abaturage ba Minembwe.

Aganira n’umunyamakuru wa http://www.imurenge.com Lt .Gen. Gabriel yatubwiyeko hari abaturage barigusiga igisirikare cya Congo (FARDC) ibinyoma bavuga yukogishobora kuba inyuma y’aya mabi ari gukorerwa mukarere k’imisozi mire mire ya Minembwe. Yavuze yuko FARDC idafite kandi idateze gukorana n’iyi mitwe y’izi nyeshamba ndetse anavuga yivuye inyuma ko ibivugwa byose ari ibinyoma; akimara kuvuga aya magambo yasabye aba baturage kuba maso kandi anabemeza ko leta ya Congo yafashe ingamba zo kurandura imitwe y’izi nyeshamba.

Tubibutse yuko muri uru rugendo rw’aba bayobozi Lt .Gen. Gabriel yarikumwe n’abayobozi baserukiye amwe mu moko atuye akarere ka Minembwe barimo uwaserukiye ubwoko bw’Abapfurero ndetse n’ubwoko bw’Abanyamurenge. Aya moko yombi ari mu moko atuye aka karere ahora ashotora (atavuga rumwe).

Joël Munene Muganguzi kuva m’ubwoko bw’Abapfurero yasabye bene wabo kureka ibyo barimo byo gushigikira inyeshamba za Mai Mai mubikorwa bibi barimo gukora. Joël Munene yakomeje abwira abari bitabiriye iyi nama ko ingaruka z’ibyo izi nyeshamba zirimo gukora bitazakora k’Umunyamurenge wenyine ahubwo bizakora k’umuturage wese utuye aka karere.

Past Mugabe Sebi William, waserukiye ubwoko bw’Abanyamurenge nawe yasabye abo yaserukiye kuzicara hasi kugira ngo habeho imishikirano hagati y’aya moko yose ndetse harimo n’ubwoko bw’Ababembe ndetse n’Abanyintu.

Yagize ati:

Icyatuma tubana mu mahoro nuko twese tuzasenyera k’umugozi umwe, dore ko ari nta bwoko buzigera bumaraho ubundi uretse kwangiriza gusa; ahubwo buri wese iciza nuko yo kwitandukanya n’izi nyeshamba kugira ngo tube umwe kandi twubake ejyo heza hazaza. – Past. Mugabe William –

Tubibutse ko muri iri yinga rishize aribwo abaturage bo mu Minembwe bakiriye General Banza Joseph, uhagarariye ingabo za leta (Operations et Renseignement) muri Kivu y’amajy’epfo (Sud-K Kivu).

Reba Amafoto

Ingabo za FARDC zakiriwe mu Minembwe…
Abayobozi ba FARDC ubwo bari mu biganiro n’abaturage bo mu Minembwe…
Nyuma yo kurangiza inama bafashe indege basubira i Bukavu…

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here