Guverineri Claude Nyamugabo asanga inzira y’ibiganiro ariyo yagarura umutekano ku Ndondo

0
212

BIJOMBO, SUD-KIVU  –   Mugihe bizwiko mukarere ka Bijombo hashize iminsi amoko ahaturiye arebana nabi, ndetse bamwe bakaba baravuye mu byabo, imihana igatwikwa ku mpande zose, ubu leta ya kivu yamajepfo yahagurikiye iki kibazo.

Kuri aka gatatu ku minsi 13/12/2017, intumwa za guverineri Claude Nyamugabo zageze mu Bijombo kwiga umuti ku kibazo amoko yahariya afitanye doreko bamaze iminsi mu ntambara zishingiye ku moko.

Nk’uko twabitangarijwe na chef Kabarure Furaha, umuyobozi wa gurupema ya Bijombo,yemeje aya makuru ndetse avugako izi ntumwa zigizwe n’abagabo 2 bose bakora muri leta ya kivu yamajepfo, bamaze kugera mu Bijombo aho bazanye ubutumwa bwa guverineri Nyamugabo bwo guhuza amaoko ashamiranye muri kariya karere.

Izi ntumwa zigizwe na Dizoni wo mu bwoko bwabanyamurenge ndetse na Namunene uva mu bwoko bw’abapfurero.

Namunene ni umupfurero ndetse ukomoka muri kariya karere ka Bijombo, uyu akaba yarigeze kuba mai-mai ariko akaza gufungirwa Kinshasa, nyuma yaho yavuye mu buroko akorera intara ku buyobozi bwa Cishambo, ubu akaba ari umwalimu wa muri kaminuza mu muhana wa Bukavu.

Chef Kabarure yabwiye Imurenge.com ko izi ntumwa uyu munsi wagatatu zigabuyemo ibice, Dizone akaba yabonanye nabaturage babanyamulenge ndetse Namunene nawe akaba yabonanye n’abapfurero.

Ku munsi wejo nakane kw’isaha ya zine(10h), biteganyijweko abaturage ku mpande zose bazahura mu Gahuna muri gahunda yimishikirano izaba iyobowe n’izi ntumwa zombi ndetse n’umuyobozi w’ingabo muri Bijombo Colonel Mico.

Abajijwe uburyo abaturage biteguye iyi mishikirano, chef Kabarure yabwiye imurenge.com ko urebye ku mpande zombi abaturage baracafite uburakare… Ariko bakaba bavuzeko bazitabira iyi mishikirano.

Akarre ka Bijombo kagaragayemo guhangana ko mu rwego rwohejuru hagati yabanyamulenge n’abapfurero kugezaho imihana myinshi yatwitswe, ndetse abantu benshi bagahunga aka karere berekeza mu bihugu bitandukanye ndetse n’uturere turi hafi yabo.

Hashize igihe gitoya gusa guverineri Nyamugabo atangiye imirimo ye yo kuyobora kivu yamajepfo, ni ubwambere agaragajeko afite ubushake bwo gukemura ikibazo kiri ku ndondo ndetse no mu karere kimisozi miremire muri rusange, mu gihe rero yaba abigezeho yaba akoze akazi gakomeye muri iyi ntara.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here